Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze:Batawe muri yombi bacyekwaho kwivugana uwitwa Batema Innocent

Mu Kagari ka Manjari, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umuturage witwa Batema Innocent yasanzwe n’abaturanyi be mu nsi y’ikiraro giherereye mu rusisiro atuyemo yitabye Imana mu rwego rw’iperereza Police yahise ita muriyombi abantu byacyekagwa ko baba bihishe inyuma y’uyu mugambi mu bisha.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera babashije bavuze ko mbere y’uko yitaba Imana yari yabanje kugirana amakimbirane n’undi muturage basangiraga urwagwa mu kabari nuko biba ngombwa ko bakizwa ubundi nyakwigendera ataha yerekeza mu rugo rwe.
Umwe muri abo baturage agira ati “Nta kintu na kimwe dushinja Batema[nyakwigendera], oya! Bariho basangira urwagwa bigeze aho tubona barumenannyeho, batangiye gufatana mu mashati turabakiza nuko Batema ahita yitahira (…) bukeye twatunguwe no kumubona munsi y’ikiraro yapfuye twese tugwa mu kantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara IP Innocent Gasasira, yavuze ko ku ikubitiro polisi yataye muri yombi abantu benshi ariko biza kurangira isigaranye uwasangiye na nyakwigendera urwagwa.

JPEG - 18.1 kb
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara IP Innocent Gasasira

Yagize ati “hari uwari watonganye na nyakwigendera tukaba dukeka ko wenda ashobora kuba ari we wamuhiritse muri icyo kiraro, ubwo twabaye tumufunze ariko turacyakomeje kubikirikirana kandi umubiri nta gikomere wari ufite.”

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje n’ibisubizo byo kwa muganga byose kugira ngo byose bizabihuzwe hamenyekane mu by’ukuri icyeteye urupfu rw’uriya nyakwigendera.”

Agaruka ku bikunze gutera urugomo rukururwa n’abaturage baba banywa inzoga, IP Gasasira asobanura ko mu iperereza polisi ikunze gukora isanga “hari ukuntu abaturage bagaragara nk’abari kunywa inzagwa ariko harimo n’izindi nzoga z’ibiyobyabwenge nka ziriya za blue skys.”

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X