Monaco cosmetics

Batangiye kwamagana Padiri Nahimana Thomas na guverinoma ye yo mu buhungiro

Ishyaka PDP Imanzi, FPP Isangano na FDU Inkingi baratangaza ko batashimishijwe n’uko abayoboke b’amashyaka yabo bashyizwe muri guverinoma yo mu buhungiro yashyizweho na Nahimana Thomas. Bamwe babyise itekinika abandi ngo ni ukujijisha naho abandi ngo ni ikinamico.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umuvugizi w’ishyaka PDP Imanzi Kayumba Jean Marie Vianney riragira riti “ Ishyaka PDP Imanzi ntaho rihuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro yashyizweho na Thomas Nahimana”.

JPEG - 25.5 kb
Padiri Nahimana washyizeho Guverinoma ikorera mu buhungiro

Si muri PDP Imanzi gusa bamaganye guverinoma ya Nahimana Thomas kuko no mu ishyaka FPP Isangano naho bamaganye kuba iyi guverinoma yarashyizeho umuyoboke wabo ritabisabiye uburenganzira.

Mu itangazo ryasohowe na FPP Isangano ishyaka rya Minani Jean Vianney riravuga ko ryamaganye imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w’Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Spéciose Mujawayezu muri Leta ye.

Iryo tangazo riti “-Turagaya bikomeye imikorere, ikinyoma n’itekinika, guhuzagurika no guca inyuma andi mashyaka bya Nahimana Tomasi bigamije kurangaza no gushaka gutesha agaciro abayobora amashyaka batumva ibintu kimwe na Nahimana,Iyi ngeso ya Nahimana yo guca inyuma amashyaka yizeza bamwe mu bayoboke bayo ubuhendabana si iya none kuko hari n’ubundi Nahimana yigeze kugerageza imikino nk’iyi biramupfubana.”

Muri FDU Inkingi naho bamaganye Nahimana Thomas

Madame Ingabire Umuhoza Victoire umukuru w’ishyaka FDU Inkingi nawe yashyizwe muri iyi guverinoma ariko ubuyobozi bw’ishyaka burabyamagana.

Nyuma y’amasaha macye ibyo bibaye, abo mu ishyaka FDU Inkingi bamaganiye kure Padiri Nahimana bavuga ko iyo guverinoma ntaho bahuriye nayo.

Iyo guverinoma-nkinamico iyobowe na Padiri Nahimana ihuriweho n’abarwanashyaka basanzwe babarirwa ku mitwe y’intoki b’ishyaka Ishema, yashyizwemo Ingabire Victoire na Deo Mushayidi bafungiye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, bombi bakaba barakatiwe ibihano by’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye.

Mushayidi yahamwe n’ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano, gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho, mu gihe Victoire we yahamwe n’ibyaha birimo ubugambanyi, gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 21.1 kb
Umuvugizi wa Ingabire Victoire yahakanye ibyo kuba umwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Nahimana

Bidatinze, ishyaka FDU Inkingi ryahise risohora itangazo ritera utwatsi Padiri Nahimana n’abo bafatanyije, rigaragaza ko umuyobozi waryo Ingabire adashobora kujya muri iyo guverinoma-nkinamico iyobowe na Padiri Nahimana.

Mu gushaka kwiyegereza FDU Inkingi na PDP Imanzi, abasesenguzi bagaragaje ko Padiri Nahimana yari mu mugambi wo gushakira amaboko mu kwifatanya n’ishyaka rya Victoire Ingabire n’irya Deo Mushayidi, benshi bemeza ko ryazimanganye. Hari kandi n’umugambi wa Padiri Nahimana wo gukora uko ashoboye kugira ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru no hanze aha.

Ku rundi ruhande ariko, si ubwa mbere bigaragaye aho abatavuga rumwe na Leta y’Ubumwe bagerageza kwishyira hamwe ariko bikarangira binaniranye.

Mu bihe byashize amashyaka akorera mu mahanga yagerageje kwiyegeranya arimo RDI Rwanda rwiza ya Faustin Twagiramungu umenyerewe ku izina ‘Rukokoma’, RNC ya Kayumba Nyamwasa n’andi arimo n’ishyaka rya BEM Emmanuel Habyarimana, aba bari mu mugambi wo gushyira hamwe ndetse bakifatanya na FDLR ariko ku mpamvu zitandukanye zirimo amacakubiri birabananira, ubwikanyize, disipulini nke n’ibindi, umugambi wabo waje gupfuba ndetse habamo no kurebana ay’ingwe kwa bamwe muri bo.

Hari kandi umugambi wari ugamije gutera icyuhagiro inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wari ushyizwe imbere cyane na Twagiramungu, RNC ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta bari bashyigikiwe n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete, uyu mugambi warindimukanye n’ingoma y’uyu mugabo wayoboye Tanzania imyaka icumi kuva mu 2005.

Mu gihe gishize kandi, abagize ishyaka RNC bagiranye ubushyamirane bukomeye kugeza n’aho batukaniye ibitutsi bya gishumba, biza kurangira RNC icitsemo kabiri ku buryo magingo aya igizwe n’igice cya Kayumba Nyamwasa, ku rundi ruhande hakaba igice cya Theogene Rudasingwa.

Minisitiri w’intebe washyizweho nawe bamuvuzeho atari make

Abdallah Akishuri niwe wagizwe Minisitiri w’intebe w’iyi guverinoma yo mu buhungiro yahoze ari umushoferi mu cyahoze ari Atraco akorera mu matagisi ya Nyamirambo – Kimisagara. Uyu mugabo yaje kuva muri nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ubuyobozi bwa Atraco ndetse bikavugwa ko yabaye mu gatsiko kitwaga inyeshyamba. Nyuma yaje guhunga abantu baza gutungurwa no kumva ngo yabaye Minisitiri w’intebe wa guverinoma yo mu buhungiro.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye banditse bavuga bati ni gute umushoferi wa twegerane yaba minisitiri w’intebe?

Iki kibazo gikomeje kwibazwa na benshi n’icyo iyo guverinoma yashinzwe igamije n’abo izakorera. Ese ni abanyarwanda bose cyangwa ni guverinoma y’impunzi z’abanyarwanda?

Ibyabo ni ukubitega amaso.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X