Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umusore uherutse kwinaganika kuri kajugujugu ya Raila Odinga yashyize abona icyo yamwifuzagaho

Julius Mwithali uzwi nka James Bond nyuma yo kwinaganika kuri Kajugujugu ya Raila Odinga mu minsi ishize avuga ko yabitewe n’uko yashakaga kumusaba akazi, ubu noneho yamaze kukizezwa.

Robert Kathata umwe mu bayobozi b’ishyaka rya Odinga, aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu byumweru bibiri nyuma y’uko uyu musore yinaganika ku ndege, yagiye guhura na Odinga maze amwemerera akazi n’abavandimwe be batatu.

Yagize ati”Twabashije guhura n’umuyobozi w’ishyaka ryacu yabashije gusezeranya akazi Mwithali n’abavandimwe be batatu, ariko ibyinshi birenzeho tuzabimenya ubwo azagaruka kwiyamamariza mu gace kacu ka Meru.”

Uyu musore uzwi nka James Bond yinaganitse ku ndege ya Odinga ubwo yari ihagurutse kuri stade mu gace ka Gembe yo hagati mu mpera z’ukwezi gushize.

Icyo gihe ubwo hamenyekanaga ko uwo musore yinaganitse indege, yarahagaze atabwa muri yombi maze abajijwe icyabimuteye maze asubiza ko yashakaga gusaba akazi.

reba video uko uyu musore aherutse kwinaganika kuri Kajugujugu ya Odinga

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X