Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Abanyeshuri bo ku ‘Ntwari’ kujya mu bwiherero ni hurizo rikomeye

Abanyeshuri bo ku ishuri ribanza ryo ku Ntwari riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge I nyamirambo bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubwiherero budahagije,aho bavuga ko kujya mu bwiherero ari ihurizo rikomeye kuribo ku ko bibasaba ko abo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bajya mu byiherero mbere yo kujya mu kiruhuko.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ikibazo bakizi ariko ko cyatewe n’ubuyobozi bw’icyo kigo bwakiriye abanyeshuri budafitiye ubushobozi nkuko byemejwe na Edouard Munezero umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge,
Yagize ati” mu byukuri icyo kibazo turakizi ariko ko cyatewe n’ubuyobozi bw’icyo kigo bwakiriye abanyeshuri budafitiye ubushobozi.”
Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi boherereje inzobere mu bijyanye no kubaka kugira ngo irebe aho bashobora kubaka ubundi bwiherero, ikindi kutabwubaka byatewe n’uko ababyeyi baharerera batweretse ko bafite ubushobozi bwo kubaka bifuza gusa gukorerwa inyigo, na ho ubundi ririya shuri twari kuryubakira nk’uko turi kubaka iry’i Karama.
Yaboneyeho gusaba abayobozi b’iryo shuri kwakira abanyeshuri bahwanye n’ubushobozi bw’ikigo bayobora cyane cyane ko n’ibibazo by’ubwiherero budahagije n’ubucucike bukigaragara muri icyo kigo bwatewe n’ubuyobozi bwandikaga abana benshi barengeje ubushobozi bwabo.

Umwe mu banyeshuri bavuga ko ikibazo cy’ubwiherero budahagije kibabangamira kuko hari n’ababura uko babigenza bagahitamo gusohoka hanze y’ikigo bakajya gutira aho biherera.

Umwe yagize ati “ Hari n’igihe umuntu asohoka mu kigo akajya mu baturanyi gusaba ubwiherero kubera kwanga kubyigana n’abana bato barimo abo mu wa mbere no mu wa kabiri, uretse ko nkatwe bo mu wa gatandatu tuba twavuye mu rugo twabikemuye.”

Bemeza ko abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bajya mu byiherero mbere yo kujya mu kiruhuko, abandi bakajyayo nyuma kugira ngo basaranganye ubwo bwiherero.


Ibyi ki kibazo kandi binemezwa n’umuyobozi w’ishuri ry’Intwari, Uzamukunda Zamda, na we avuga ko yemeza ko iri shuri rifite ikibazo cy’ubwiherero budahwanye n’umubare w’abanyeshuri baryigamo.

JPEG - 167.9 kb
Umuyobozi w’ishuri ry’Intwari, Uzamukunda Zamda

Yagize ati “ Ni byo, ni ikibazo gikomeye kuko usanga abanyeshuri bajya ibihe byo gusimburana kugira ngo babusaranganye,ubu abo mu wa mbere no mu wa kabiri ndetse no mu wa gatatu ni bo babanza bakajyayo mbere y’uko isaha yo gukina igera, hanyuma abakuru bakaza kujyayo nyuma, uretse ko ntacyo bitanga kuko hari n’abo usanga batonze imirongo ku buryo na ya minota yo kuruhuka ishira batarajyayo.”

Uretse ubwiherero budahagije, uyu muyobozi yanavuze ko bafite ikibazo cy’ubucucike kubera ko ishuri rimwe ryigamo abana barenga 60 mu gihe biba biteganyijwe ko nibura ryigwamo na 45.

Iri shuri ry’Abayisilamu rifite ubwiherero 13 gusa mu gihe ryigwamo n’abanyeshuri 2980.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X