Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Wanyita Charly cyangwa Nina ibyo ntacyo bintwaye” Nina

Abahanzi bagize itsinda Charly na Nina ari nayo mazina bakoresha muri muzika, kuri ubu abantu benshi gupfa kubatandukanya ntibikunze kuborohera aho usanga babitiranya cyangwa babona nk’indirimbo yabo ugasanga bafite amatsiko yo gutandukanya aba bakobwa.

Aba bakobwa Charly na Nina bamaze igihe gito muri muzika nyarwanda ariko urebye aho bageze muri icyo gihe gito kubijyanye n’ibikorwa bamaze gukora mu muziki nyarwanda usanga bafite ejo hazaza heza kuko mu ndirimbo hafi ya zose bashyize hanze baba baririmba bonyine cyangwa se bafatanije n’abandi , usanga izitarakunzwe ari mbarwa.

Ku bakurikiranira hafi ibijyanye na muzika ndetse banakunda umuziki waba bakobwa Charly na Nina usanga abenshi bahurira ku kibazo kimwe bibaza ngo “ Charly ninde Nina ninde”? bigakunda kugaragara iyo babonye amashusho y’indirimbo zabo kubera urukundo baba bakunda aba bahanzi ugasanga babazanya akenshi bakanabitiranya.
Kuri aba abakobwa bo babifata nk’ibintu byoroshye kuko bo icyo bashyize imbere ari ugukora ibyo abafana babo bashaka.

Imirasire.com yashatse kumenya icyo aba bakobwa babivugaho iyo bumvise abafana babo babitiranya maze tuvugana na Nina umwe mubagize iri tsinda adutangariza ko kuri we uko wamwita kose ntacyo bimutwaye ko icyambere ari akazi bahuriyeho.
Yagize ati: “Njye wanyita Charly wanyita Nina ntacyo bintwaye rwose icya mbere ni uko tugomba gukora ikiduteza imbere tukaba duhuriye mu itsinda twise Charly na Nina ari nayo mazina dukoresha muri muzika.”

Ku bantu batazi gutandukanya aba bakobwa twahisemo kubamara amatsiko kugirango mujye mubasha kubatandukanya.

JPEG - 27.3 kb
Uyu niwe Nina
JPEG - 17.9 kb
uyu niwe Charly

Aba bakobwa bakaba bamaze iminsi bagarutse I Kigali bakubutse muri centre Africa aho bari baragiye gukorera ibitaramo bahuriyemo na Big Fizzo bakoranye indirimbo “Indoro” yabahesheje n’igihembo muri Hipipo music Awards nk’indirimbo ikunzwe mu Rwanda, ibi bihembo byatangiwe mu gihugu cya Uganda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X