Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Maneko wa Perezida Habyarimana warwanyaga leta y’u Rwanda yatahutse


Uwahoze ari maneko wa Perezida Habyarimana Rukerantare Albert w’imyaka 49 y’amavuko wari umaze imyaka 23 mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi wanengaga cyane ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’umuryango FPR Inkotanyi yamaze gutahuka ahita atangaza ko atiyumvisha uburyo yanengaga Leta y’u Rwanda kuko nta mpamvu ifatika yatuma inengwa.

Rukerantare avuga ko yari mu ruhande rw’abanenga Leta y’Ubumwe, yavugaga ko iniga itangazamakuru, idatanga ubwisanzure mu kugaragaza icyo umuntu atekereza ndetse no muri politiki, ariko ubwo yageraga mu Rwanda yabonye isura itandukanye ubwo yitabiraga Inama y’Umushyikirano iheruka.

JPEG - 27.5 kb
Rukerantare Albert warwanyaga ubutegetsi ubu noneho yayobotse

Yagize ati “Ibintu twakomeje kunenga Leta y’u Rwanda ko nta bwisanzure buhari, haba muri politiki, haba mu itangazamakuru, haba mu kuvuga, nyamara muri iyo nama twarimo nabonye ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bagaragaza ikibari ku mutima, kandi kikakirwa neza pe. Nabonye aho abaturage baganira cyangwa bavuga, bakabaza ikibazo, bakarega inzego z’ubuyobozi mu gihe zitatunganyije inshingano zazo, kandi ukabona ikibazo gifashwe n’amaboko yombi kugira ngo cyigwe kibone igisubizo.”

Akomeza avuga kandi ko yabonye Inama y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zose, abaturage hirya no hino bagatanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Isesengura ry’uyu mugabo ku banenga Leta y’u Rwanda, agaruka ku kuvuga ko bishingiye no ku kinyoma cyihishe inyuma y’impamvu z’ibibatera.

Ati “Hari ushobora kuba afite ibyo yikeka, hari ushobora kuba afite ibyo yishinja cyangwa se anashinjwa, ariko agashaka ko mugenzi we amufasha kwikorera uwo musaraba, kandi ntamubere imfura ngo anamubwize ukuri ati ‘njyewe ndugarijwe kubera impamvu izi n’izi’, bwacya mu gitondo bigahinduka impamvu za politiki, hakaba ababigendamo buhumyi batabizi.”

Rukerantare avuga ko igihugu yongeye kugeramo, yagisanganye umutekano ku buryo bugaragara. Kandi yanakiriwe na nyina, asanga ameze neza amuzimanira ibitonore n’ibihaza.

Byongeye yashimishijwe no kubona iterambere rigenda rigerwaho haba mu bikorwaremezo n’ibindi, nk’uko yabyiboneye mu Mujyi wa Kigali unarangwa n’isuku.
Uretse ibyo, Rukerantare avuga ku guharanira iterambere yashimishijwe cyane no kuba atari intero y’abanyapolitiki gusa, yageze no mu byaro asanga abaturage ubwabo bashyize imbaraga mu kuriharanira, bikanumvikana mu biganiro byabo.

Ibihuha byangisha Abanyarwanda Leta y’u Rwanda bigenda bikwirakwizwa nk’uko bamwe iyo batahutse babitangiramo ubuhamya. Nka Lorrys Munderere, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba na mwishywa wa Bagosora, yagaragaje ko hari abakura umutima, bamwe bakumva ko barugezemo bagirirwa nabi.

We ku giti cye yavuze ko yari yarabwiwe ko mu gihe azagera mu Rwanda, hari umusirikare ukomeye uzahita amwica, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe agafashwa umunota ku wundi n’abo yari yarabwiwe ko bazamwica.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X