Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare: Ubuyobozi bw’Akarere buranyomoza amakuru yavugaga ko Nyagatare ifite abarimu babaringa

Nyuma ya raporo ya komisiyo y’abakozi ba letay’umwaka wa 2015-2016, hagaragaye ikibazo cy’abarimu ba baringa mu mashuri. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu karere ka Nyagatare.

Imibare igaragaza ko muri Nyagatare honyine, abarimu bari mu myanya ari abagera ku 1590 nyamara abagenerwa imishahara ngo ni 1719,, bivuze ko abagera ku 129 bahembwa badakora, aya makuru yaje kunyomozwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Musabyemeriya Domithille aho yavuze ko habayemo kwitiranya imibare y’abarimu.

Kuruyu wa 21 Gashyantare 2017 mu karere ka Nyagatare habaye inama yari ihuje intumwa za REB ndetse n’intumwa za minisiteri y’uburezi n’abagenzuzi b’uburezi baturutse mu ntara y’iburasirazuba, aho basuzumiye hamwe ikibazo cyavuzwe cy’abalimu ba baringa mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yiyi nama ikinyamakuru imirasire.com cyavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinze imibereho myiza y’abaturage Musabyemeriya Domithille , maze avuga ko muri iyo nama basanze Akarere ka Nyagatare nta barimu ba baringa gafite nkuko byari byagiye bivugwa mu bitangazamakuru.

Yagize ati” mu byukuri muri iyinama twasuzumiye hamwe n’intumwa za REB ndetse n’iza minisiteri y’uburezi kuri raporo komisiyo y’abakozi ba leta y’umwaka wa 2015-2016, ko hagaragaye ikibazo cy’barimu ba baringa mu mashuri dusanga nta byigeze bibaho.”

Yakomeje avuga ko icyabaye ari uko habaye ukwibeshya kw’imibare kuko nk’akarere hari imibare y’abarimu bateganyaga ko bazaba bari mu myanya ariko iyo mibare ntabwo ariyo baje kuba bafite kuko bari batanze imibare y’abarimu mu mashuri abanza bangana 1719 naho mu mashuri yisumbuye bakaba bari batanze imibare ingana na 854.

Mu byukuri ufashe 1719 ugateranyaho 854 usanga ari abarimu 2573 mu karere kose, ariko iyo mibare ntabwo ariyo basanze bafite kuko iyo yari itegenyijwe gusa.
Domithille yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye nayo makuru kuko yavuze ko intumwa za minisiteri y’uburezi ndetse ni za REB aribo baribuze gushyira ahagaragara ukuri ku byavuzwe ku barimu babaringa.

Tubibutse ko muri iyo raporo kandi hagaraye ko hari abarimu bize amashuri yisumbuye ariko bahemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cyangwa icya Kabiri cya Kaminuza.

Depite Rwaka Pierre Claver yagaragaje ko hari imikoranire idahwitse hagati y’ikigo gishinzwe uburezi (REB), urwego rushinzwe uburezi mu Karere n’ibigo by’Amashuri.

JPEG - 208.8 kb
Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier, yavuze ko abagize uruhare muri aya makosa bagiye gukurikiranwa.

Ati “Biragaraga ko harimo ikibazo cya ruswa. Hari abahawe ibyo batagomba guhabwa, hari n’abatarahawe ibyo bagombaga guhabwa. Iyo tumanze kubibona hari inzego twitabaza ngo zicukumbure”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ikibazo cy’abarimu ba baringa gikemuke, hagiye gushyirwaho gahunda yo kwandika abarimu b’umwuga.

Yagize ati “Dufite sitati yihariye y’abarimu yemejwe. Tugiye gutangira kuyishyira mu bikorwa. Igikubiyemo ni uko hagiye kubaho kwandikura abarimu babigize umwuga, umwarimu akajya ahabwa akazi kuko abishoboye kandi abikunze”

Mu bindi REB yifuza byanoza imikorere, ni uko abashinzwe uburezi mu murenge bagira ibiro kuri buri kigo kuko byajya byoroshya igenzura ry’imikorere n’imikoreshereze y’abarimu.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X