Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sena iri gutabariza Kaminuza y’u Rwanda

Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yatangaje ko buruse y’ibihumbi 25 by’amanyarwanda itakijyanye n’uko isoko rihagaze mu Rwanda kandi ko idashobora gukemura ibibazo by’imibereho abanyeshuri bafite, ikaba isaba ko yakongerwa.

Ni nyuma y’ingendo abagize iyi komisiyo bagiriye mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu, harebwa uburyo ibyateganyijwe muri politiki y’uburezi mu mashuri makuru bigenda bigerwaho.

Ugereranije n’uko isoko rihagaze ubu amafaranga ahabwa abanyeshuri abafasha kwitunga ahwanye n’ibihumbi 25 ntahagije nk’uko byagarutsweho na Sena ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017.

Senateri Niyongana Gallican yagize ati “Buruse y’ibihumbi 25 Frw ntikijyanye n’uko isoko rihagaze, ntishobora gukemura ibibazo by’imibereho abanyeshuri bafite.”

Yanavuze ko ibijyanye n’imyishyurize y’inguzanyo ya buruse byashyizwemo imbaraga aho kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2016 hishyuwe asaga miliyari imwe.

Sena kandi yasanze kaminuza zitarabasha gushyiraho urubuga ruzihuza ngo zisangire ubunararibonye.

Iyi Komisiyo yanatahuye icyuho mu kubona abakozi bafite ubumenyi bukenewe cyane mu nzego zitandukanye zirimo ibyo guteza imbere ibikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi no kubona abaganga b’inzobere mu by’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.

Ibi bikaba byarafashije abadepite kumenya uko gahunda zitandukanye mu iterambere ry’igihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X