Monaco cosmetics

Abayoboke ba FNL ya RWASA Agathon batawe muri yombi

Abayoboke icyenda ba FNL ya Agathon RWASA bamaze iminsi ibiri bafungiwe muri gereza ya komine Ngozi. Bose uko ari icyenda bafashwe ku ku cyumweru ni mugoroba.

Abo bayoboka RWASA Agathon icyegera cya mbere cy’umukuru w’inteko ishingamategeko bafatiwe mu kabari, barashinjwa ko bari barimo gukora inama itemewe n’amategeko, bahita bajyanwa gufungirwa muri gereza ya komine Ngozi.

abayoboke ba FNL ya RWASA i Ngozi baratangaza ko iryo ari ihohoterwa bakoreye abayoboka ba RWASA kuko babafashe barimo gusangira mu kabare nkuko bisanzwe.

JPEG - 24.1 kb
Umuyobozi wa FNL Agathon RWASA

Abo bayoboke bafashwe mu gihe umudepite RWASA Agathon aherutse gutangaza ko ubuzima bwe bubangamiwe, aho yemeza ko afite amakuru ko hari umugambi wo kumwica, cyangwa kumubeshyera ko yashyizeho umutwe witwaje intwaro usahaka guhirika ubutegetsi buriho ibi bikazatuma ubutabera bw’u Burundi busaba ko RWASA yakurirwaho ubudahangarwa kugira ngo afungwe.

Tubibutse koi bi bibaye nyuma y’uko igihugu cy’uburundi kivuye mu biganiro n’abatavuga rumwe na Leta i Arusha muri Tanzaniya ariko amwe mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki akaba yaratangaje ko atazigera yemera ibizava mu biganiro keretse bititabirriwe n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Nyuma yahoo kandi abandi banyapolitiki bakaba baratangiye gutahuka barimo n’uwahoze ari Visi Perezida wa kabiri Alice Nzomukunda

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X