Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana:Ibisambo bicyekwa ko bituruka i Kigali byafatiwe ingamba zikakaye

Abaturage bo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, nyuma yo gutabwa iheruheru n’abajura b’imyaka n’amatungo bicyekwa ko baturuka i Kigali bashyizeho ingamba zihamye zo kwirindira umutekano mu buryo bw’irondo ryo ku manywa y’ihangu.

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri uwo murenge wa Nyakariro ndetse na Muyumbo bazengerejwe n’ibisambo bavuga ko bishobora kuba bituruka mu mujyi wa Kigali, bashyizeho gahunda yo gukaza irondo rya kumanywa mu gihe bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda.

JPEG - 22.2 kb
Akarere ka Rwamagana

Aba baturage bafashe izi ngamba mu gihe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2017, basurwaga n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent aho yahamagariye abawutuye gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ubujura.

Ibi ngo byabahaye imbaraga zo kwishakamo ibisubize bakajya batangira amakuru ku gihe, ndetse ngo n’umuntu mushya ugaragaye mu mudugudu runaka akamenyekanisha icyo aje kuhakora kikaba kizwi.

Umwe mu baturage wari wajujubijwe n’abajura bamwiba ibitoki n’amatungo, yavuze ko byamusize iheruheru kandi ariho yakuraga amikoro yo gutunga urugo.

Yagize ati” Mu mpera za 2016 banyibye ibitoki nyuma yo mu ntangiro z’ukwezi kwa mbere banyiba ihene eshatu kandi arizo zamfashaga kwita ku rugo.Tumaze kubona ikibazo cy’ubu bujura twishyiriyeho irondo ry’umwuga ngo bajye bahora barinze umutekano w’ibyacu buri umwe agahebwa amafaranga ibihumbi 10.”

Abaturage bavuga ko izo ngamba zose zafashwe zatumye abajura bagabanuka mu buryo bugaragara kuko nta baturage benshi bagitaka ubujura nka mbere.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X