Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mu mafoto dore uko umutekano wa Zari uba ucunzwe iyo ari muri Tanzania

Zari Hasani umugore wa Diamond Platnumz muri icyi Cyumweru nibwo yashyize amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo aba acungiwe umutekano iyo yaje muri Tanzania.

Ghafla itangaza ko uku gucungirwa umutekano ngo bitamuhesha amahirwe yo gukora ibyo yifuza kuko nta mahirwe na macye afite yo kugenda wenyine.

Mwarabu usanzwe ucunga umutekano bwite wa Diamond, niwe ureberera Zaria ho agiye intambwe ku yindi kugeza ubwo azaba asubiye muri Afurika y’Epfo aho afite urugo, ibi biherutse kugaragara ubwo yasuraga iguriro rizwi nka GSMMALL mu minsi ishize.

Uyu musore ushinzwe umutekano w’uyu muryango, ngo yabaye inshuti n’uyu muhanzi kuva na mbere ndetse mu minsi ishize akaba aherutse kugaragara mu myitozo igaragaza uko ashobora kwikiza uwashaka guhungabanya umutekano wa sebuja.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X