Monaco cosmetics

Padiri Nahimana Thomas yifatiwe ku gahanga

Padiri Nahimana Thomas uherutse gushinga guverinoma yo mu buhungiro yifatiwe ku gahanga n’umukuru w’ihuriro FPP Isangano. Ni nyuma y’aho Padiri Nahimana Thomas afashe umuyoboke w’iri huriro akamushyira muri iyi guverinoma yahimbwe guverinoma y’ikinamico

Nta kuntu mu gihe kitanageze no kumezi atatu umuntu wiyita intyoza muri politiki yashaka gutesha icyubahiro ibyo abandi bagenzi be bari kubakana ubwitonzi ngo tumurebere akomeze adutobere.

JPEG - 47.9 kb
Minani Jean Marie Vianney umukuru w’Ihuriro FPP Isangano

Ibi byatangajwe na Minani Jmv w’ishyaka FPP isangano nyuma yo gutungurwa no kumva ko Nahimana yashyinze Guverinoma mu buhungiro.

Yagize ati: “Nawe se umuntu arihanukira ati ubu politiki ni ukujya kuyikorera mu gihugu aho abenegihugu benshi bari, ntibiteye kabiri agakina igisa na byendagusetsa ku bibuga byindege: icumbi yabagamo Paris riraho agarutse aho yari atuye.

Ubwo se uba wagize abantu bose injiji? Uragarutse nyuma yijoro rimwe mu ndaki yo ku kibuga kindege uti noneho murabizi ubu ikigezweho ni Rukokoma mu mashyaka ari hanze, ariko ye?”

Ntihashize kabiri ati ibyamatora ngiye kubishingukamo nigire Perezida wa Leta ikorera mu buhungiro.

Buriya ejo bundi araba abwira abanyarwanda ko noneho ashaka miliyoni yindi kugirango abone ayo kugura Grenades.

Kwibwira ko abataza hano muri za social media(imbuga nkoranyambaga) bavuga utugambo ntacyo bakora ni ukwibeshya! Ejo hazaza niho hazatwereka uwagiriye abanyarwanda akamaro mu kubabohora

Si iri shyaka gusa kuko na PDP Imanzi, FDU Inkingi baratangaza ko batashimishijwe n’uko abayoboke b’amashyaka yabo bashyizwe muri guverinoma yo mu buhungiro yashyizweho na Nahimana Thomas. Bamwe babyise itekinika abandi ngo ni ukujijisha naho abandi ngo ni ikinamico.

Inkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X