Monaco cosmetics

Ingabo za leta ya Congo (FARDC) zakozanyijeho na M23, umwe arapfa undi afatwa mpiri

Iyo mirwano yabaye ku wa 20 Gashyantare muri village ya Tamugenge na Matebe muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru agera kuri Radio Okapi, dukesha iyi nkuru, aturutse mu kigo gishinzwe ubutasi, ni uko abasirikare ba M23 bari muri utwo duce bakaba bagamije kwigarurira Masisi kugirango bajye babona uko bagemurirwa imbunda n’amasasu.

JPEG - 34.5 kb
Abarwanyi ba M23

Kugeza magingo aya abatuye muri Rutshuru ubwoba ni bwose, bitewe n’ubwicanyi ngo bazi M23 yakoze muri 2012 na 2013, ubu bakaba bikanga ko byabasubira.

Bati :“Ntabwo tuzakunda ko M23 yongera kwiyegeranya ku butaka bwa Congo, kuva ejo [ku wa mbere] abasirikare ba FARDC bakomeje guhiga abarwanyi ba M23 mu duce twa Jomba, Burayi na Gisigari ari naho iyi mirwano yabereye maze umusirikare umwe ku ruhande rwa M23 ahasiga ubuzima ndetse n’undi umwe afatwa mpiri”.

JPEG - 45.1 kb
Ingabo za FARDC

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi muri Etat Majoro, ushinzwe ibitero byiswe Sokola II, byo guhashya inyeshyamba muri Goma.

Ibi bitangajwe mu gihe hari andi makuru avuga ko Gen. Makenga na zimwe mu ngabo ze bihereutse gutangazwa ko batorotse inkambi bari bacumbikiwemo mu gihugu cya Uganda kugeza ubu bikaba bikekwa ko baba barasubiye muri Congo kwisuganya ngo bubure imirwano.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X