Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo : Hataburuwe imibiri y’abantu 9

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu mudugudu wa Masizi mu kagari ka Nyarukenke ni mu murenge wa Bumbogo mu karere ka gasabo hataburuwe imibiri 9 y’abantu bikekwako bashobora kuba barazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mu masaha ya saa yine ashyira saa tanu z’amanywa nibwo abakozi batunganyaga ikibanza cyo kubaka mo inzu mu mu mudugudu wa Masizi mu kagari ka Nyarukenke, babonye imibiri bavuga ko igera ku 9 cyangwa 10 n’imibiri ngo yari hamwe mu cyobo.

Ubwo abanyamakuru bageraga aho iyo mibiri yataburuwe basanze yamaze kujyanwa ku biro by’umurenge wa Bumbogo ariko abayitaburuye bari bakiri aho yariri maze batangaza uko byagenze.

Umukuru w’umudugudu wa Masizi GAHAMANYI Jean Bosco, wari unatuye hafi y’ahataburuwe imibiri yabwiye itangazamakuru amateka y’aka gace ashobora gutuma hakekwa ko iyi mibiri ishobora kuba ari iya bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo, Uwiduhaye Theodore nawe yabwiye abanyamakuru ko aho iyo mibiri yataburuwe hari abantu bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ni indi ngingo ishobora gutuma hakekwa ko iyo mibiri ari iyabazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa Perezida wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo yavuze ko hagomba kubanza gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abo bantu abo ari bo.

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA, mu murenge wa Bumbogo buvuga ko hari umubare munini w’abazize Jenoside nanubu batarashyingurwa mu cyubahiro bugasaba uwaba afite amakuru wese y’aho imibiri yabo yaba iri yayatanga bagashyingurwa mu cyubahiro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X