Monaco cosmetics

Perezida Kagame yasabye ko hakurwaho imbogamizi mu bwikorezi bw’indege

Perezida Paul Kagame arishimira ko ubwikorezi mu ndege butera imbere muri Afurika ariko ngo hari aho Umunyafurika uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi cyo kuri uyu mugabane atoroherwa n’urugendo.

Perezida Paul Kagame yatangije inama y’iminsi ibiri yiga ku gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Mugabane wa Afurika ibera i Kigali aho yagaragaje ko yishimira ubushake Afurika ifite muri ubu bwikorezi, ariko agasaba ko Umunyafurika ujya mu kindi gihugu atananizwa.

Umukuru w’Igihugu agaragaza ko iyi nama ari umwanya mwiza ku Rwanda na Afurika muri rusange kuko hagaragara ubushobozi buganisha ku iterambere abatuye u Rwanda na Afurika bifuza.

Ariko ngo ubwikorezi bwo mu ndege hagati y’ibihugu bya Afurika buracyari hasi muri Afurika nubwo ashima ko hari ubushake bwo kubuteza imbere.

Yagize ati “Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege hagati y’ibihugu bya Afurika buri hasi cyane ugereranije no kujya ku yindi migabane. Kudakuraho imbogamizi mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, bidindiza uru rwego mu mutekano rukanahenda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uko ibihugu byo muri Afurika bishishikajwe no guteza imbere ubwikorezi mu karere hakoreshejwe imihanda, binakwiye no kubiharanira mu bwikorezi bw’indege.

Yagize ati “Twizeye ko vuba, umunyafurika wifuza gukoresha indege asura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya bimworohera aho kuba umuzigo. (…)Tugomba gukora ibirenze ibyo dutegerejweho kugira ngo dushobore guhangana ku rwego rw’Isi.”

Yagarutse kandi ku kuba u Rwanda rwarateye intambwe muri uru rwego rufungurira ikirere cyarwo ibigo bitwara indege muri Afurika anasaba ko amasezerano ya Yamoussoukro akenewe gushyirwa mu bikorwa kuko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege rutera imbere.

Yagize ati “Gukuraho inzitizi ni ngombwa ariko ntibihagije, tugomba kubaka ubushobozi bw’abakora muri uru rwego bw’ubwikorezi bw’indege.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku Banyarwanda bakomeje gutera imbere mu bijyanye n’indege aho yavuze ko bamwe biga iby’ubupilote ndetse harimo n’abasigaye bazitwara hirya no hino muri Afurika no ku Isi, hakabamo abazikanika ndetse n’abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’ingendo z’indege.

Umuyobozi wa Nexus ari nay o muterankunga mukuru w’iyi nama, Abdullah M. Al-Sayed avuga ko Afurika itera imbere umunsi ku munsi ariko ngo imbogamizi zikiri nyinshi, ariko akagaragaza ko bitabuza ko habaho ubushake.

Yagize ati “Ndatanga urugero rwa RwandAir. Murebe ukuntu ifite intego yo kugera ku cyiciro gikurikiraho kandi mu gihe gito. Ibikorwa byayo binyuze mu ngendo zayo igenda yongera muri Afurika n’izo igiye gutangiza hanze ya Afurika, biragaragara ko ari urugero rwiza abandi bakwiriye kwigana.”

Inama ku gutwara abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika (Aviation Africa 2017) yitabiriwe n’abantu 550 bavuye mu bihugu 58, ibigo by’ indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa ikaba ari ubwa mbere ibereye kuri uyu mugabane kuko yari isanzwe ibera i Dubai.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X