Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Mr Skizzy nawe yabujije abahanzi kwishyura amaradiyo

Nyuma y’aho hasohotse igitekerezo cy’umushinga ugamije kwishyuza abahanzi ngo indirimbo zabo zijye zicurangwa ku maradiyo, umuhanzi Skizzy asanga bidakwiye ko hari aho radio yahurira n’umuhanzi kubyerekeye amafaranga agomba kuyiha ngo imucurangire ibihangano.

Umuhanzi Rurangwa Gaston wamenyekanye cyane mu itsinda rya Kigali Boyz(KGB), yavuze ko bitewe n’ubwinshi bw’amafaranga yari yagenwe ngo indirimbo z’umuhanzi zicurangwe bishobora gutuma benshi mu bahanzi bacika intege cyangwa bakava mu muziki burundu.

JPEG - 38.7 kb
Rurangwa Gaston (Mr Skizzy) wabujije abahanzi kwishyura amaradayo abihigikira kuri Label

Uyu musore asanga igisubizo cy’ibi mu kubona inyungu haba ku bahanzi cyangwa ku maradiyo(Radio) ari uko abahanzi bagomba kuyoboka amarebo(Label) akaba ariyo ajya yivuganira n’ibitangazamakuru.

Ibi ngo bizacyemura amwe mu makimbirane akunze kugaragara hagati y’abahanzi n’abanyamukuru ashingiye kuri ruswa ikunze kugaragara hagati yabo, cyangwa mu gihe usanga ari inshuti uyu munsi ejo bashwana ugasanga umunyamakuru agiye kuri radio amuvuze nabi.

Akomeza ashimangira ko mu gihe abahanzi bose bibumbiye muri Label ntaho bazahurira n’abanyamakuru kuko bo bazajya bahanga amaso amasezerano baba bafitanye n’izo Label nazo zikivuganira n’amaradiyo ku iyamamazwa ry’ibihangano byabo.

Ibi yabitangaje mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, bashimangiraga ko umuhanzi ku giti cye agomba kwishyura amafaranga runaka kugirango igihangano cye kirusheho kuzamuka mu ntera mu gihe gicuranzwe inshuro nyinshi.

Company ya “Feros Music” ni yo yari yarafashe iya mbere mu kuzana uwo mushinga aho ibihangano by’abahanzi ngo bigomba kujya bikinwa bishyuye amafaranga ibihumbi 30 ku ndirimbo y’amajwi naho iy’amashusho ikishyurwa 40,000 zigakinwa inshuro imwe ku munsi bikaba byashobora no kwiyongera.

Ibi kandi byamaganiwe kure n’abamwe mu bahanzi barimo Riderman,aho we atanatinye kubita isahiranda bishaka kunyunyuza imitsi y’abahanzi.

Muri icyi cyumweru kandi, ibi byagarutsweho na Minisiteri y’Umuco na Sport ‘Minispoc’ aho Minisitiri (Minister) Uwacu Julienne yashimangiye ko kwishyuza abahanzi ku maradiyo ngo bacurangwe binyuranye n’amategeko.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X