Monaco cosmetics

Amezi arindwi arashize umunyamakuru Jean BIGIRIMANA aburiwe irengero

Mu gihugu cy’uburundi amezi arindwi yose arashize kugeza ubu ntawuzi aho umunyamakuru Jean Bigirimana aherereye kuva yaburirwa irengero.

Umunyamakuru Jean BIGIRIMANA w’ikinyamakuru IWACU umuryango we ukomeje gusaba ko ukuri kwajya ahagaragara bakabasha kumenya aho umuntu wabo aherereye yaba afunzwe bakabimenya cyangwa se yaba atakiri na muzima nabyo bikamenyekana bakareka guhora mu rujijo.

Jean BIGIRIMANA, umunyamakuru wakoreye Radio REMA FM, akaba yari asigaye akorera ikinyamakuru IWACU, yafashwe ku itariki ya 22/07/2016.

JPEG - 30.9 kb
Umunyamakuru Jean Bigirimana waburiwe irengero

Uyu munyamakuru yavuye mu rugo iwe agiye i Bugarama mu ntara ya Muramvya, nyuma umuryango we uza guhamagarwa kuri terefone n’umuntu utazwi, uwo muntu abwira Godeberte Hakizimana, umugore wa Jean BIGIRIMANA, ko yatawe muri yombi, ariko ntibamenya aaho afungiwe ndetse n’icyo afungiwe.

Ubwo yafatwaga byavugwaga ko yafashwe n’inzego z’iperereza, kandi ko afungiwe muri gereza yo mu ntara ya Muramvya, ariko umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi yarabihakanye.

JPEG - 40.6 kb
Umuvugizi wa Polisi y’Uburundi OP1 Pierre NKURIKIYE

yagize at:" Uwo munyamakuru ntago yigeze afatwa n’inzego zishinzwe umutekano nta nubwo afungiye i Muramvya ahubwo twasaba abo mu muryango we gufatanya na polisi mw’iperereza kugirango babashe kumenya aho uyu munyamakuru yaba aherereye."

Mu gihugu cy’ Uburundi si ubwa mbere humvikanye itotezwa ry’abanyamakuru ifungwa rya hato na hato nka ba Bob Ruhurika muribuka uko byagiye bibagendekera n’abandi umuntu atarondoye ariko kugeza ubu ntawamenya uko byaba byaragendekeye uyu munyamakur Jean Bigirimana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X