Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye Abdoul birangiye abaye umukinnyi wa Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamamaze gutanagza ko ibyangombwa byemerera gukinisha umukinnyi Rwatubyaye Abdul bwamaze kubibona ubu yemewe nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier amaze kutwemerera ko ibyangombwa birekura uyu mukinnyi bimukura muri APR Fc bamaze kubibona.

Yagize ati “Icyaburaga ni urupapuro rumukura mu ikipe twamaze kurubona, igisigaye ubu tugiye gukoresha Licence kuri Ferwafa kuko ni byo byaburaga”

JPEG - 29.4 kb
Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports

Gakwaya Olivier yadutangarije kandi ko biteguye kumukoresha ku mukino uzabahuza na Police Fc kuri uyu wa Gatandatu.

JPEG - 22.9 kb
Urupapuro rwemerera umukinnyi Rwatubyaye Abdoul gukinira ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC

Ibi bikozwe nyuma y’impaka zurudaca hagati y’ikipe ya APR na Rayon, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwavugaga ko kugeza magingo aya myugariro Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wabo ndetse ko byasaba ibiganiro birambye kugirango hagire ikipe bamutizamo muri uyu mwaka wa shampiyona.



Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X