Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuki iyo Guma Guma yegereje bamwe mu bahanzi biyegereza abanyamakuru yarangira ntibongere kubikoza?

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko iyo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryegereje usanga abahanzi batandukanye babiyegereza ku buryo budasanzwe yewe bakabagira inshuti bagasangira akabisi n’agahiye ariko ngo iyo iryo rushanwa rimaze kugera ku musozo ngo usanga ntawe ukibikoza.

Bamwe mu banyamakuru batashatse ko amazina yabo atangazwa, baganira na Imirasire.com bashimangiye ko iyo igihe cya Guma Guma cyegereje usanga hari abahanzi babahamagara ubutitsa bakabasaba ko bahura kenshi mu gihe runaka, ariko nyuma yaryo nta wonngera kubaca iryera.

Umwe muri abo banyamakuru yagize ati” Njyewe iyo Guma Guma yegereje usanga hari abahanzi bampamagara kenshi bambwira ko nabuze, ko ntakiboneka bakanansaba ko duhura ngo dusangire ariko irushanwa ryarangira ntihagire uwongera kunyikoza.”

Undi munyamakuru yavuze ko ngo nk’ubu ubwo iri rushanwa ryegereje ngo benshi mu banyamakuru bagiye kubona telefoni(Telephone) z’uruhuri zicicikana zigira ziti” Ko wabuze musaza, ubuse umuntu yakobona gute ngo dupange? Dore ntitunaherutse gusangira akantu!”

Icyo gihe rero ngo iyo muhuye mukaganira ndetse n’ako kantu runaka mukagasangira noneho nyuma akakwibutsa ko gutora abahanzi muri Guma Guma byegereje ndetse ko ngo akeneye inkunga ye mukuzamura umuziki we.

Iyo umutoye rero akisanga muri iryo rushanwa biramushimisha ko yisanze mu irushanwa rikomeye ndetse ritanga n’amafaranga atubutse, gusa igitangaje n’uko ngo nyuma y’uko iryo rushanwa risozwa wa muhanzi ntiyongera kwikoza umunyamakuru ku byerekeye umubano bari bafitanye mu buzima busanzwe, ngo keretse ari indi serivisi (Service) amushakaho naho cyangwa agiye kongera kugaruka muri iryo rushanwa mu gihe atagize amahirwe yo kuyitwara mu zayibanjirije.

Ku ruhande rw’abahanzi, Imirasire yegereye umuhanzikazi Allion ngo agire icyo abitangazo maze avuga ko umunyamuziki nyakuri adakwiye kwiyegereza umunyamakuru mu gihe cya Guma Guma gusa cyangwa mu yandi marushanwa kuko no mu buzima busanzwe baba bakwiye gukenerana.

JPEG - 48.3 kb
Allion wamaganiye kure abahanzi bihunza abanyamakuru nyuma ya Guma Guma

Yagize ati” Muri abo bahanzi biyegereza abanyamakuru Guma Guma yegereje yarangira bakabura sindimo, niba nari nsanzwe mbana nawe mu gihe kitari icya guma guma na nyuma yaho nzakomeza mbane nawe kuko niba hari aho maze kugera kubera umunyamakuru, ntabwo nkwiye kujya mushaka igihe ngeze mu marushanwa runaka gusa.”

Ibi bigarutsweho mu gihe mu minsi iri imbere hateganyijwe iri rishanwa ku nshuro yaryo ya VII, aho abahanzi benshi baharanira kwisangamo kuko riri mu bizamura umuziki wabo mu buryo bugaragara.Mu mwaka ushize nibwo igihembo cyatwawe n’itsinda rya Urban Boyz kugeza ubu rihagaze neza mu bikorwa byabo bya muzika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X