Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yasabye aba-Ofisiye bashya kurinda ubusugire bw’igihugu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yambitse amapeti abofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017.
Abasirikare bashya 478 bagizwe aba-ofisiye.

Bamwe mu basirikare bambitswe amapeti bakurikiye amasomo amara umwaka, abandi kuko basanzwe bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’ubuganga, injeniyeri n’ikoranabuhanga bize mu gihe kingana n’amezi arindwi.

Iyi myitozo ya gisirikare yibanda ku ntego eshatu ari zo indangagaciro, ubunyamwuga n’ubumenyi rusange; nabyo bigizwe n’amasomo yo kumasha, kwiyereka kwa gisirikare, imyitozo ngororamubiri.

Batozwa kandi kuyobora ingabo mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’imirwano, kurinda umutekano w’igihugu, kwitoza imiyoborere, ubuvuzi bw’ibanze n’imicungire y’abantu n’ibintu.

Perezida awa Repubulika mu ijambo yagejeje kubarangije aya masomo babaye aba-ofisiye yavuze ko aba basore n’inkumi bakiri bato bavutse nyuma y’ibyago u Rwanda rwanyuzemo bityo rero bagomba gukoresha imbaraga barinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati: “ mugomba gukomeza kubaka ubusugire bw’igihugu, mu karinda ibyagezweho amateka mabi yaranze u Rwanda ntazagaruke ukundi kandi murinda n’umutekano w’abanyarwanda muri rusange.

Akaba yongeyeho ko amateka y’ingabo z’u Rwanda afite aho akomoka akaba ari nayo abaha umurongo mwiza wo kugenderaho.

Umwe mu barangije kwiga amasomo ya Gisirikare, Emmanuel Ntamugabumwe yagize ati:”Ibi byabanjirijwe no kuvanwa mu buzima bwa gisivili twinjizwa mu buzima bwa gisirikare, aho amezi abiri ya mbere twamaraga igihe tudasizinzira”.

Mu basoje, Umukuru w’Igihugu yahembye abitwaye neza. Jean De Dieu Rwibutso (uwa gatatu) yahawe impamyabushobozi y’ishimwe, uwa kabiri ni Gilbert Nshimiyimana waminuze mu by’ubuvuzi, Alexandre Kayitare yahawe umudari wo kwitwara neza, ahabwa inkota n’impamyabumenyi y’ishimwe.

Ni ku nshuro ya gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti abofisiye, mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare cy’u Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X