Monaco cosmetics

Nyuma yo kuvugwaho guhakana uruhare rwabo muri Jenoside, u Bufaransa bwashyizeho itegeko rihana abayipfobya

Igihugu cy’u Bufaransa kimaze igihe kivugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Bwamaze gutangaza ko buzajya buhana bwihanukiriye umuntu wese uzajya upfobya cyangwa agahakana Jenoside ari ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi ni ibyemejwe mu itegeko rishya ryasohowe n’iki gihugu rizahana umuntu wese uzajya ahakanira jenoside ku butaka bw’u Bufaransa iri tegeko rikaba rireba abantu bose kandi rikazahana Jenoside zose zagiye zibaho ku isi harimo n’iyakorewe abatutsi mu 1994.

<doc54952|center

Itegeko rirebana no guhakana jenoside ryari risanzweho mu Bufaransa ryarebanaga n’iyakorewe Abayahudi gusa, ku buryo ari yo yonyine yarebwaga n’ihanwa ry’uyipfobeje, ariko kuri ubu iri tegeko rishya ryasohotse muri iki gihugu ryongeyeho jenoside zose zemejwe n’inkiko zo mu Bufaransa cyangwa se inkiko mpuzamahanga.

Iri tegekoryari risanzwe ryaremejwe n’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa tariki ya 1 Nyakanga 2016 rikaba ryasohowe ku mugaragaro kuri uburiteganya ko uzahamwa n’ihakana n’ipfobya ry’icyaha cya Jenoside azajya ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ama-euros 45000 ni ukuvuga asaga miliyoni 36 z’amanyarwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi rero igendanye n’iri tegeko kuko yemejwe na Loni ndetse ishyirirwaho urugereko rwihariye ruhana abayigizemo uruhare rwa ArushaTPIR.

Me Richard Gisagara wari uhagarariye Ishyiramwe ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa [CRF] ryaharaniye ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bajya babihanirwa, yabwiye abanyamakuru ko iryo tegeko rihana abapfobya Jenoside ryarangije kunyura mu nzira zose zisabwa ngo ryubahirizwe.

Ati “Abadepite batora itegeko, abasenateri bakarisuzuma bose baryemeranyaho bigakomeza, rigashyikirizwa urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga, rukarisuzuma ryaryemeza rigatangazwa mu igazeti ya Leta, akaba aribwo ritangira gukoreshwa. Iyo nzira ya nyuma rero ni yo yarangiye.”

U Bufaransa busanzwe butungwa agatoki byeruye na Leta y’u Rwanda ku ruhare "rutaziguye" yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu umubano w’ibihugu byombi ntabwo uhagaze neza na mba, dore ko mu gihe gishize leta yasohoye urutonde rw’abafaransa 22 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi ubutabera bw’u Bufaransa urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 ku munyarwanda Pascal Simbikangwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994. Ibi byabayeho nyuma y’igihe kirekire abakekwaho jenoside bidegembya mu Bufaransa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X