Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mukamana aratakambira Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura

Mukamana Epiphanie ni umukecuru uvuka mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, amaze iminsi yiruka ku isambu avuga ko yariganyijwe na LT Kagarama Eric bavukana kwa sewabo ibarizwa muri uyu murenge. Kuri ubu aratakambira Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura.

Ni nyuma y’aho yandikiye Minisitiri w’intebe amusaba kurenganurwa agasubizwa isambu avuga ko yariganyijwe na LT Kagarama Eric.

Kuva mu 2006, Mukamana yatangiye kuregera iyo sambu uhereye mu nzego z’ibanze aramutsinda ariko Kagarama yanga kurekura isambu.

JPEG - 67 kb
Mu nzego z’ibanze LT Kagarama yaratsinzwe ariko mu nkiko birayoberana

Byabaye ngombwa ko hitabazwa inkiko ariko azigezemo ntibyamuhira kuko muri izo manza yatsinzwe.

Aganira na Imirasire.com, Mukamana yavuze ko inkiko zamurenganyije agasaba ko urubanza rwe rusubirwamo kuko hari ingingo rwirengagije zirimo no kutamwemerera kuburanisha urubanza rwe zivuga ko urubanza rwe rwaciwe kandi rukaba itegeko, uyu mukecuru avuga ko yasabye kujurira ubujurire bwe ntibwahabwa agaciro.

Nyuma yo gusaba ko inkiko zamurenganura ntizibikore urwego rw’Umuvunyi nirwo rwitabajwe maze dosiye yari yajyanyeyo ziburiramo inshuro 3 zose.

Abonye atarenganuwe n’urwego rw’Umuvunyi yitabaje ibiro bya Minisitiri w’intebe asaba ko yarenganurwa. Minisiteri y’intebe yasubije dosiye mu rwego rw’Umuvunyi narwo rutangaza ko nta mpamvu yo gusubirishamo urubanza.

Nyuma yo guca muri izi nzego zose ntabone ubutabera yifuza Mukamana aratakambira Perezida wa Repubulika amusaba ko yamurenganura kuko abona ko inzego zose zamwirengagije.

Kanda munsi usome inkuru yayibanjirije

http://imirasire.com/Gasabo-Aratakamba-asaba-kurenganurwa-nyuma-yo-kuriganywa-isambu-ye-na-LT-Kagarama-Eric.html

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X