Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ku ikubitiro Kaminuza yo mu Buhinde yamaze kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda ku buntu

Nyuma y’uko hashize iminsi mike Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde, Hamid Ansari n’intumwa ayoboye batangiye urugendo rwabo mu Rwanda kuva ku cyumweru tarikiya 19, kugeza tariki ya 21 Gashyantare, ibyo yasezeranyije u Rwanda byatangiye gushyirwa mu bikorwa harimo n’umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.

Ku ikubitiro abanyeshuri batangiriweho mu cyiciro cya mbere ni abagera kuri 200 ariko ngo iyi gahunda ikazarushaho gushyirwamo imbaraga uko iminsi izajya igenda isimburana.

Gusa iki gihugu kikaba gisanzwe gifite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ishami rya Kaminuza ya Mahatma Gandhi ryigisha mu buryo mu bw’iyakure ’Distance learning’ cyashimye u Rwanda kuzakomeza kwagura ibikorwa byacyo.

Ubwo hatangwaga izi buruse,Anitha Kivuye Kwizera, umujyanama muri iyi Kaminuza, yatangaje ko umuyobozi w’iyi Kaminuza yakunze u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano ndetse gifite iterambere ryihuse kandi akaba anateganya kwagura ibikorwa by’iyi kaminuza mu Rwanda kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Avuga ko gutanga izi Buruse hifashishijwe ibyiciro by’ubudehe ngo bahitemo abana b’abakene kurusha abandi.

Yagize ati “Twagendaga tubasaba ibyiciro by’ubudehe babarizwamo kugirango tudafasha umuntu ufite ubushobozi tukima amahirwe utabufite”.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri bazajya bishyurirwa amafaranga yose y’ishuri ariko mu buryobw’Iyakure ku buryo umwana uzarangiza iki cyiciro azajya ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe ireme ry’Uburezi mu Buhinde, Dr Ravi P. Singh yavuze ko ibi biri muri gahunda ya leta y’Ubuhinde mu gufatanya n’ibihugu by’Africa mu nzego zitandukanye harimo n’Uburezi.

Yagize ati “Iki ni igikorwa kiza cyo gufasha umugabane w’Afurika n’urubyiruko rwawo kugirango rubashe kubyaza umusaruro impano rwifitemo ndetse no kurufasha guteza imbere ejo hazaza harwo”.

Igihugu cy’Ubuhinde gikomeje gutsura umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika gishora,imari mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi,ubuvuzi, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X