Monaco cosmetics

Umugore w’imyaka 18 yafashwe amaze kujugunya uruhinja rw’amezi 4 munsi y’ikiraro

Timilehin Adeshina w’imyaka 18 ukomoka muri Nigeria yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kujugunya uruhinja rw’amezi ane munsi y’ikiraro.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bitangaza ko uyu mugore yajugunye uyu mwana nyuma y’uko nyina amwirukana kuko atabashije kumenya umusore wamuteye inda.

JPEG - 25.2 kb
Timilehin Adeshina wafashwe amaze kujugunya uruhinja rw’amezi 4

Adeshina agira ati”Mama yanyirukanye mu rugo kuko ntigeze menya umugabo wanteye inda bitewe n’uko abagabo twasambanye ari benshi bityo bikangora kumenya uwayinteye.”

Ubusanzwe uyu mugore yaretse ishuri ngo ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye atangira gushoka inzira z’imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagabo batandukanye.

Umwanzuro wo kujugunya uwo mwana yawufashe ngo abonye byamuyobeye kuko yapfushije ise afite imyaka 9 bimuvuramo kwandavura.

Kugeza ubu akaba yatwawe na Minisiteri ishinzwe kwita ku buzima ishami ry’urubyiruko yo muri icyo gihugu kugirango yitabweho n’umwana we.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X