Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare mu mazi abira

Ni nyuma y’uko abaturage bo mu karere ka Nyagatare umurenge wa Matimba bagaragaje imyitwarire mibi imbere y’abayobozi barimo umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, Minisitiri Kaboneka avuga ko iyi myitwarire ikunze kuranga aba baturage b’aka Karere ariko ahanini bikaba bituruka ku buyobozi bwako buri inyuma.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka avuga ko aka karere n’ubusanzwe kari mu turere twananiranye twibasiwe na ruswa ndetse ngo abaturage bako usanga barangwa n’imyitwarire mibi,amatiku n’urugomo akaba ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere.

JPEG - 27.8 kb
Minister Kaboneka

Mu kiganiro Kaboneka aherutse kugirana n’ubuyobozi bw’aka karere, yavuze ko ubwo umukuru w’igihugu yasuraga Nyagatare umurenge wa Matimba na Karangazi taliki 13 Gashyantare bagaragaje imyitwarire idahwitse byanatumye uyu Minisitiri yibwira ko ngo aba baturage bashobora kubasimbukana bitewe n’imyitwarire asanzwe abaziho.

Yagize ati” Ejobundi twageze aha i Matimba na Perezida Paul Kagame tubonye abaturage baho ndavuga nti baradusimbukana ariko nta kundi twari kubigenza nahise nibuka imiyoborere ya hano i Nyagatare, nta wundi uyibazwa utari mwe mwicaye aha muri iyi sale. Nimushaka ko igenda neza bizashoboka kandi nimushaka ko bikomeza gutya na bwo niko bizakomeza.”

JPEG - 80.5 kb
Igihe Perezida Kagame yasuraga umurenge wa Matimba na Karangazi

Min.Kaboneka ashimangira ko ubusanzwe aka Karere buri barura ryakozwe mu myaka 3 ishize ngo usanga kaza mu murongo utukura haba mu nzego zose, akaba ari nayo ntandaro yo kutesa imihigo nk’uko tumwe mu tundi turere tuyesa, intandaro yabyo ikaba ari ubuyobozi bugenda biguruntege nk’uko byagarutsweho.

Bimwe mu byo aba baturage bagaragaje byabaye izingiro ry’ibindi bibazo aka karere gakunze kugarukwaho birimo ruswa, urugomo ndetse n’ibiyobyabwenge birimo ikinyobwa cya Kanyanga.Ibi byose bikaba nta wundi bireba ngo bicyemuke bitari abayobozi ku bufatanye n’abaturage baka karere.

JPEG - 112.6 kb
Mupenzi George Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

Nyuma y’uko muri iyo nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare na Minisitiri Kaboneka Meya (Mayor)Mupenzi George yagerageje gusaba imbabazi ariko n’ubundi Kaboneka ashimangira ko byose byapfiriye mu buyobozi ntahandi biva.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X