Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibya Dr Munyakazi mu rukiko byayoberanye,yise urukiko urubuga rw’ibiganiro


Nyuma yo kujujubya abacamanza bo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2017, Dr Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye kujujubya abacamanza bo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko aho yaje kuburanira atari mu rukiko ko yaje mu biganiro bisanzwe.

Ari mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Dr Leopold Munyakazi yatangaje nta cyemeza ko ari mu rukiko kuko nta birango by’igihugu ahabona akaba atanabonamo ifoto ya Perezida wa Repubulika. Yanavuze kandi ko bamwibeshyeho kuko umwirondoro bavuze atari uwe.

JPEG - 66.5 kb
Dr Leopold Munyakazi yajujubije abacamanza mu rukiko

Dr Munyakazi kugeza ubu ntafata iburanisha nk’urubanza, ahubwo aracyavuga ko ari ibiganiro nk’uko yakunze kubigaragaza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga n’urwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo yaburanishwaga ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwari rutangiye kuburanishwa mu mizi i Muhanga, ntabwo rwamaze igihe kirekire ahubwo impaka hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa nizo zari ziganjemo. Dr Munyakazi yitabye urukiko atari kumwe n’umwunganira mu mategeko, anavuga ko ari uwo yagenewe n’ubushinjacyaha. Gusa ntanavuga ko ari uwo kumwunganira, ahubwo ngo ni nk’umufasha mu by’amategeko.

Muri uru rubanza, Dr Leopold Munyakazi yagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi afite zituma ataburana, harimo no kuba atazi abagiye kumuburanisha abo ari abo n’imyirondoro yabo, aha ninaho yabasabaga ko bamuha ibyangombwa byabo ngo anamenye niba koko ari abacamanza.

Mu bindi yavuze, ni uko umwirondoro watangajwe atari uwe, uretse amazina ye gusa n’ay’ababyeyi, bityo akavuga ko hashobora kuba habayeho kwibeshya ku wo bashaka kuburanisha, aha yashingiraga ahanini ku gihe cy’amavuko cyatangajwe mu mwirondoro we.

Iki cyumba cy’iburanisha nacyo, Dr Munyakazi yavuze ko nta birango bya Repubulika y’u Rwanda birimo, ko nta kirango cy’ubutabera kirimo uretse indangaminsi (Calendar) ariko nayo igaragaraho urukiko rw’ikirenga. Yavuze ko nta bendera ry’u Rwanda ririmo kandi nta n’ifoto ya Perezida wa Repubulika abonamo, bityo akavuga ko ntacyamwemeza ko aho bamuzanye ari mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwahamije ko umwirondoro watanzwe ari wo kandi na Dr Munyakazi akaba yarawusinyiye, gusa ngo habayeho kwibesha gato ku bijyanye n’amatariki y’amavuko. Dr Munyakazi kandi n’ubwo yavuze ko atemera umwirondoro we, yanavuze ko uw’ukuri atawuvugira aho kuko bikwiye gukorwa hakoreshejwe ibitabo by’irangamimerere, ikindi bikanakorwa n’abantu babihemberwa kuko we abivuze nta wabimuhembera.

Dr Munyakazi yasabwe n’abacamanza kudakoresha amagambo akomeye mu rukiko kuko ashobora kubihanirwa, maze asubiza ko Ikinyarwanda akoresha akizi neza nta kibazo gifite kuko agifitemo impamyabumenyi y’ikirenga kandi akaba ari inzobere mu by’iyigandimi n’icengerandimi.

Nyuma yo guharirana n’Ubushinjacyaha ndetse n’abacamanza, Urukiko rwanzuye ko rutakomeza kuburanisha umuntu utemera umwirondoro we, maze rwanzura ko urubanza ruzakomeza tariki 23 Werurwe 2017.

Dr Munyakazi Leopold ushinjwa gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho aburanishirizwa, yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Amerika mu mpera za 2016. Yakunze kuvuga amagambo adasanzwe mu miburanire ye, nk’aho yavuze ko adakwiye gucumbikirwa mu tuzu tumeze nk’ubwiherero kandi afite amazu meza mu mujyi wa Kigali.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X