Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzikazi Rihanna nyuma yo gutwara Grammy Award yongeye gutsindira ikindi

Umuhanzikazi Rihanna ukomeje kwigaragaza muri mu bikorwa bitandukanye haba mu muziki, cinema ndetse no kwandika indirimbo, nyuma yo gutsindira igihembo (Grammy Award) yongeye guhabwa ikindi na Harvard University kubera ibikorwa bye by’ ubumuntu ari kugaragaza muri iki gihe.

Aheruka gutwara Grammy Award, akaba umukinnyi w’ amafilimi, umwanditsi w’ indirimbo akaba azwi na benshi cyane muri muzika ye akora.

Kubera ibikorwa bye by’ urukundo agenda akora Rihanna yatowe nk’ umuntu wagaragaje ibikorwa byiza by’ urukundo muri uyu mwaka wa 2017.

Iki gihembo akaba azagihabwa na kaminuza ya Harvard, uyu mukobwa w’ imyaka 29 ukomoka mu birwa bya Barbados azahabwa iki gihembo ku wa kabiri utaha muri Cambridge, Massachusetts campus mu birori bizaba byahabereye iki gihembo cyitiriwe Peter J. Gomes Humanitarian Award.

Mu bikorwa by’ ingenzi byamuhesheje iki gihembo harimo ikigo yatangije mu bitaro byitwa Queen Elizabeth Hospital byo mu mujyi wa Bridgetown wo muri Barbados, kita kuri canceri y’ ibere agatanga n’ imiti izajya ifasha kuvura iyo canceri.

Mu kwezi gushize kandi Rihanna yasuye igihugu cya Malawi aho yasuye ishuri mu murwa mukuru Lilongwe, yaratembereye ahura n’abanyeshuri batandukanye, izi ngendo akorera muri Africa ni murwego rw’ ikigo yashinze kitwa Clara Lionel Foundation kikaba gitanga buruse ku banyeshuri bo muri Barbados, Haiti na Cuba bikabafasha kwiga muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika(USA.

Rihanna ati”Niba ufite ubushobozi bwo gutanga cyangwa gufasha, bwaba buto cyangwa bunini ntakibazo, ugomba kubigira inshingano zawe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X