Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uburezi iyo butitondewe buvamo uburozi” Dr Abdallah Baguma

Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu Nama Nkuru y’Uburezi, Higher Education Council (HEC), Dr Abdallah Baguma avuga ko uburezi iyo butitondewe buvamo uburozi, ibi yabivuze kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 1000 barangije mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhenge.

Ku nshuro ya munani, Ishuri rikuru, INES Ruhengeri ryahaye abanyeshuri baharangije impamya bumenyi zibemerere kujya ku isoko ry’umurimo abagera ku 1177 barangije amasomo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza, aho basabwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungukiye muri INES.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES Ruhengeri yavuze ko INES Ruhengeri imaze kugera kuri byinshi aho yatanze urugero ko INES ifite indege ntoya zizwi nka ‘’Drone’’ zitagira abapirote aho iyo ndege yifashishwa mu kugenzura imbibi z’ubutaka ndetse ikanabafasha no ku genzura ko hashobora kubaho Ibiza.

Mu bindi byagarutsweho na Padiri Hagenimana nuko bagiye gukorana byahafi n’ihuriro ryabarangije muri INES mu rwego rwo kurushaho kwesa imihigo.

naho umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu Nama Nkuru y’Uburezi, Higher Education Council (HEC), Dr Abdallah Baguma waje nk’intumwa ya minisitiri w’uburezi muri uwo muhango yashimye byinshi bimaze kugerwaho na INES aho yavuze ko amashuri yacu yarushaho gushingira imyigishirize n’ubushakashatsi bwayo ku bibazo nyakuri by’abanyarwanda agatoza abantu kwishakamo ibisubizo.

Aha niho Baguma yavuze ko uburezi iyo butitondewe buvamo uburozi yagize ati” ireme ry’uburezi duhora tuvuga nuko rigomba gutangwa neza ugaha umunyeshuri ibimukwiye binyuze mubyo umwigisha, kuko iyo uburezi butanzwe nabi buvamo uburozi aho usanga umunyeshuri arangiza kwiga ntabashe guhangana ku isoko ry’umurimo”

Naho umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri, Musenyeri Vincent Harolimana, arinawe wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yasabye abarangije kuba igisubizo mu muryango nyarwanda bihangira umurimo aho guhora basaba akazi kandi bafite ubumenyi bubemerera kujya ku isoko ry’umurimo.

JPEG - 156.8 kb
umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruheumuyobozi Musenyeri Vincent HaHarolimana (Hagati)

Yagize ati « Ubumenyi mwahawe bukwiye kubabera impamba yo gushaka ibisubizo by’ibibazo mu muryango nyarwanda, bugomba kubafasha mu kwihangira umurimo aho guhora mushaka akazi ahubwo mukagatanga. »

Aba 1177 barangije muri INES Ruhengeri baje biyongera ku bandi 3973 barangije muri iri shuri mu bihe bitandukanye barimo n’abikorera ku giti cyabo.

INES Ruhengeri yatangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2003 INES Ruhengeri nikigo cy’ubushakashatsi ariko kinatanga serivisi kiyiha abaturage ndetse n’igihugu cyose, kigamije gushaka ibisubizo kubibazo by’imiturire, iby’ubutaka bw’abantu, iby’ubuhinzi, iby’ibiza.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X