Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Guhuza ubuhanzi no kuba mwarimu bituma bPac Rugamba akomoza ku isoko yavomyeho - reba Video

Umuhanzi Jean Claude Rugamba usanzwe ari mwarimu mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba mu rwunge rw’amashuri rwa Gahima(Groupe Scolaire Gahima) nyuma yo kuba umuhanzi abikesha abarezi bamuhaye inganzo, avuga ko nta kindi yabatura usibye kubatura indirimbo yise “Mwarimu”

Jean Claude usanzwe umenyerewe ku mazina y’ubuhanzi ya bPack Rugamba, avuga ko kuba yarabaye umuhanzi akabifatanya no kuba mwarimu, nta yindi soko abivomamo usibye mwarimu uba yitanze kugirango abana b’u Rwanda bagere ku ntego igihugu cyiyemeje.

JPEG - 47.6 kb
bPac Rugamba umuhanzi akaba na mwarimu

Uyu muhanzi aganira na Imirasire.com yavuze ko nyuma yo kwicara agatekereza uko igihugu cy’u Rwanda kirimo kugenda cyiyubaka umunsi ku munsi ngo yasanze mwarimu ari mu nkingi za mwamba zirufasha mu kwesa imihigo ku isi hose.

Ibi ngo byaje gutuma afata umwanya mu gihe gito gishize akora iyo indirimbo ayitura abarimu bose bakora uwo mwuga bawukunze kandi akanabashishikariza kuwukunda kuko nta mwarimu nta bumenyi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo “Mwarimu” bPack agaragaza uburyo imyigishirize yakajyanye n’umuco mu rwego rwo kuwusigasira, aho ashimangira ko uramutse utabayeho ngo uhuzwe n’ubumenyi mwarimu atanga bishobora kuba umwanda kuko ntacyo byaba bimaze.Ibi bituma asaba Abanyarwanda gukomera ku muco no kuwigisha ababakomokaho.

Kugeza ubu,B Pac Rugamba(Umwami w’i Gisaka) amaze gukora indirimbo zirenga 8 zirimo iyo yakoranye na Gisa Cyinganzo n’indi yitwa “Ijisho rya Gatatu” yakoranye na Green P n’izindi yise “Impano,na Mwarimu” zombi zifite amashusho.

Abinyujije mu ihuriro yashinze rizwi nka "Gisaka Empire", bPac yakusanyije abahanzi mu ngeri zose bityo ngo impano zitandukanye zibashe kugaragara binyuze mu kwihuriza hamwe ngo hatazagira ikibananira.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X