Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Abaturage baratunga agatoki ubuyobozi kutagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo

Abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, baratunga agatoki abayobozi ko batagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo, ariko ubuyobozi bw’Akarere bwo bugahakana ayo makuru buvuga ko ibirebana n’ibikorwa remezo bishyirwa mu mihigo bagendera ku byifuzo by’abaturage.

Gusa, ngo habaho kuba bimwe mu bikorwa usanga bikenewe cyane kurusha ibindi, ari byo ubuyobozi butangiriraho bushyira mu bikorwa.

JPEG - 11.9 kb
Benihirwe Charlotte Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ibi bikaba byavugiwe mu kiganiro cyari kigamije kureba uruhare abaturage ba Gicumbi bagira mu mihigo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rutare bavuga ko imwe mu mihigo ishyirwa mu bikorwa babizi hakaba indi iri ku rwego rwo hejuru ku karere badasobanukirwa, bagasaba ko abayobozi babegera bagafatanya kwesa imihigo yose bafatanyije.

Abaturage bagaragaza ko imihigo bamaze kuyisobanukirwa. Ari ko nanone bakemeza ko hari imwe mu mihigo batajya bagiramo uruhare bimwe babimenyeshwa ibindi ntibasobanukirwe uburyo bishyirwa mu bikorwa.

Umwe yagize ati” ntitujya dusobanukirwa uburyo basinya ku mihigo babasha kwesa, ngo usanga batubwira kwemera ibiri mu ikayi y’imihigo kandi bimwe baba batabifitiye ubushobozi.”

Ari ko kuri izo mbogamizi zigaragazwa n’abo baturage ntizivugwaho rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi aho buvuga ko ibirebana n’ibikorwa remezo bishyirwa mu mihigo bagendera ku byifuzo by’abaturage.

Gusa, ngo habaho kuba bimwe mu bikorwa usanga bikenewe cyane kurusha ibindi, ari byo ubuyobozi butangiriraho bushyira mu bikorwa nkuko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

Hirya no hino mu gihugu usanga hari amajwi y’abaturage y’umvikana mu bitangazamakuru avuga ko bamwe mu baturage batajya bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X