Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Malawi: Byamaze kwemezwa Murekezi agiye kuzanwa kuburanishwa mu Rwanda

Minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye aratangaza ko mu gihe cya vuba Vincent Murekezi araba yamaze kuzanwa mu Rwanda akaburanishwa ibyaha bya Jenoside akekwaho. Ni nyuma y’aho U Rwanda na Malawi bimaze gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha, amasezerano yari yabaye ikibazo ku iyoherezwa ry’uyu munyarwandakazi.

Ibi bije nyuma y’aho mu minsi mike ishize umucamanza mu rukiko rukuru rwa Lilongwe yari yanze kohereza mu Rwanda Murekezi kuko ibihugu byombi nta masezerano byari bifitanye yo kohererezanya abanyabyaha bahungiye mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.

JPEG - 39 kb
Ibya Murekezi Vincent byaba bigeze ku iherezo

Patrick Chilunga Chirwa usanzwe ari umucamanza muri iki gihugu yavuze ko hari byinshi byaburaga ngo hatangwe ikirego mu rukiko ndetse leta ikananirwa kuzuza ibisabwa birimo amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha ngo uyu ushakishwa n’ubutebera bw’u Rwanda yoherezwe.

Komite Ngishwanama ku burenganzira bwa muntu (HRCC) kuri ubu ishima amasezerano yagezweho, icyo gihe yashinjije ubuyobozi bw’ubushinjacyaha na minisiteri y’ubutabera n’ibibazo birebana n’itegeko nshinga ndetse n’intumwa nkuru ya leta, kunanirwa kugira inama igipolisi ku bijyanye n’ibigomba kugenderwaho mu gukurikirana iki kibazo.

Iyi komite ivuga ko nubwo Murekezi nka rwiyemezamirimo yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bwa Malawi binyuze mu gutanga imisoro, yo idashobora kugira uruhare mu kungukira kuri ayo mafaranga yise ay’amaraso kuko ngo bizwi ko miliyoni y’abanyarwanda yabuze ubuzima muri jenoside kandi ngo kuri Malawi gucumbikira umuntu waburanishijwe agahamwa n’ibyaha mu nkiko zo mu Rwanda ku bikorwa nk’ibyo ari ugutenguha abaturage b’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga.

HRCC ivuga ko gukomeza gucumbikira Murekezi n’abandi nkawe bashobora kuba bashakwa n’ubutabera bw’u Rwanda bisobanuye ko bashyigikiye abanyabyaha ndetse akaba ari n’ubutumwa ku mahanga ko Malawi ari icumbi ry’abanyabyaha nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa HRCC, Robert Mkwezalamba.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano yashyiriweho umukono muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga muri Lilongwe, aho Malawi yari ihagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Francis Kasasila wari uherekejwe na minisitiri w’ubutabera, Samuel Tembenu, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na minisitiri w’ubutabera, Johnstone Busingye.

Abajijwe niba aya masezerano agiye gutuma u Rwanda rwohererezwa Murekezi, minisitiri Busingye yasubije ko ahasigaye ari ah’ubushinjacyaha kuko impamvu zose zatumaga uyu atakoherezwa mu Rwanda zavuyeho nk’uko Nyasatimes dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Igihugu cya Malawi bivugwa ko gicumbikiye Abanyarwanda bagera ku 5,000, abagera kuri 36 muri bo bagakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bakaba baba mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka mu gihe abandi benshi bamaze kwivanga mu baturage ba Malawi bakaba bari mu bucuruzi butandukanye.

Igipolisi cya Malawi cyataye muri yombi Vincent Murekezi kuwa 08 Ukuboza 2016 nyuma y’aho itsinda ry’abaturage ryiyise mu cyongereza Concerned Citizens ryotsaga igitutu leta risaba ko uyu munyarwanda yafatwa akoherezwa kubera ibyaha bya jenoside akekwaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X