Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu mwiherero wo ku nshuro ya 14 za Minisiteri zizajya zimurika ibyo zagezeho n’ibyo zananiwe kugeraho

Mu gihe hateganyijwe umwiherero ku nshuro yawe ya 14 kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2017 ukabera mu karere ka Gatsibo, biteganyijwe ko za Minisiteri zitandukanye zizaboneraho kumurika ibyo zagezeho nibyo zitashoboye kugeraho.

N’ubwo ari igihe cyo kurebera hamwe uko inshingano z’abayobozi zuzuzwa n’ingorane bahura nazo, Perezida Kagame we asanga ari n’umwanya wo guhura kw’abayobozi bagasabana, nk’uko yabitangaje mu mwiherero w’umwaka ushize.

Yagize ati“Tugomba gukora impinduka tukagira urwego tuvaho n’urwo twerekezaho, ntabwo twaba tumaze imyaka 13 dukora umwiherero wo gupima ibyo twagezeho nidusanga ku nzego zimwe nta terambere rihari, tworoseho dukomeze.

Umwiherero wari ukwiye kudufasha gukora ibyo tutakoraga, kuba umwanya wo kuvugana iby’akazi, gukosora ibyo tutakoze neza, tukagaragaza umusemburo wo kongeramo kugira ngo habeho.

JPEG - 129.1 kb
Abayobozi batandukanye biteguye umwiherero ku bwinshi

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantie, yavuze ko umwiherero w’uyu mwaka uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Yabwiye RBA ko kuri ubu hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.

Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.

Yasobanuye ko ibiganiro bizatangwa muri ayo matsinda, za Minisiteri zifite ibizaganirwamo mu nshingano zizajya zimurika ibyo zagezeho n’ibyo zitashoboye kugeraho ukurikije gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma n’icyerecyezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe imyanzuyo y’ umwiherero uheruka yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%, n’ubwo hari icyizere ko umwiherero nyiri zina uzatangira imyanzuro ishobora kuba igeze kuri 95%, nk’uko Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo yabitangaje mu ntangiriro za Gashyantare 2017.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itanu, uraba ubaye ku nshuro ya 14, ukazabera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantre 2017.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X