Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa kaminuza ya RIU Dr Gahutu Pascal yafunguwe

Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi(Rusizi International University), Dr Gahutu Pascal yaraye arekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa rwa Rusizi. Uyu mugabo akaba yakekwagaho gukoresha impapuro mpimbano no kunyereza umutungo wa kaminuza ye.

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017 nibwo urubanza rwasomwe umucamanza ategeka ko Dr Gahutu afungurwa akazakurikiranwa ari hanze.

Imboni ya Imirasire.com yari muri uru rukiko yavuze ko ku bijyanye n’icyaha cyo kunyereza umutungo, Gahutu yaregwaga gufata amafaranga ya kaminuza akayakoresha mu nyungu ze bwite, ndetse akayaha umugore we uko abishatse.

PNG - 475.3 kb
Dr Gahutu Pascal uyoboye Kaminuza ya Rusizi azakurikiranwa ari hanze

Umwunganizi we mu mategeko yasobanuye ko ko amafaranga yahaga umugore we ari aye kuko kaminuza imwanditseho, kandi nta muntu unyereza umutungo we.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bifatika mpapuro by’impapuro mpimbano busaba ko yafungwa by’agateganyo zigashakishwa. Aha umucamanza yavuze ko kuba izo mpapuro zivugwa zitagaragazwa bitatuma umuntu akomeza gufungwa.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 20 Werurwe 2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka kaminuza yemewe mu Rwanda. Gusa yakunze kuvugwamo ibibazo byo kutumvikana hagati y’abanyamigabane bayo, ahanini bishingiye ku micungire yayo.

Dr Gahutu watawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 8 Gashyantare 2017, yagejejwe imbere y’urukiko kuwa 22 Gashyantare 2017, aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X