Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ni Iki gituma abategetsi b’u Burundi batinya kwitabira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda?

Kuba umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza bikomeje gutuma abarundi bagomba kwitabira inama zibera mu Rwanda. Nyuma ya bamwe mu badepite b’abarundi bari muri EALA banze kwitabira inama igomba kubera mu Rwanda, abakuru ba Polisi b’abarundi bagombaga kwitabira inama yabo yabaye kuva ku itariki ya 21 – 24 Gashyantare 2016. Aba bapolisi bo ntibatangaje impamvu batabonetse.

Iyo nama batitabiriye yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’u Burasirazuba haganirwa ku ngingo zirimo no kurandura iterabwoba mu karere.

JPEG - 82.9 kb
Bamwe mu bapolisi bakuru muri Afurilka bitabiriye inama ya EAPCCO

Ni nyuma y’uko n’abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EALA, batazitabira inama zizabahuriza mu Rwanda mu kwezi gutaha, kubera ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Mu nama zabaye harimo iy’iminsi ibiri ku kurwanya iterabwoba yabaye ku wa 21 na 22 Gashyantare, aho impuguke zo mu bihugu bigize Umuryango uhuje abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, EAPCCO, ziyemeje gushyira imbaraga mu kurandura ubutagondwa.

Iyo nama ya gatatu ku kurwanya iterabwoba yahuje impuguke zavuye mu bihugu icumi byo muri aka karere, ku nsanganyamatsiko igira iti:"Gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. "

Aganira na The East African, Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa komite ya EAPCCO, ACP Morris Murigo, yavuze ko u Burundi bwahisemo kutitabira izo nama zahuzaga abakuru ba polisi mu karere, nubwo nta makuru menshi yabitangajeho.

Byari biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abakuru ba polisi muri Afurika y’u Burasirazuba bibumbiye muri EAPCCO barimo n’abo mu Burundi nk’igihugu cyatangiranye n’uwo muryango.

Iyo nama yakurikiwe n’indi iri guhuza Abayobozi b’Amashami y’ubugenzacyaha ku kurwanya iterabwoba, uburinganire n’amategeko muri aka karere, inama ya 34 ya Komite Mpuzabikorwa Ihoraho y’Inana ya EAPCCO.Nabwo abapolisi b’abarundi ntibayitabiriye.

Muri iyi nama yabaye ku wa 23 na 24 Gashyantare 2017, aho impuguke ziganira ku ngingo zirimo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, imbogamizi ziterwa n’abarwanyi b’abanyamahanga n’abahunguka, uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

EAPCCO igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Comores, u Burundi, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Seychelles na Somalia.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagiye uzamo agatotsi cyane mu mwaka ushize wa 2016, ubwo iki gihugu cyashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’abagihungabanyiriza umutekano ariko u Rwanda rugasobanura kenshi ko nta nyungu rubifitemo.

Abasesengura politiki y’ u Burundi baganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com batangaje ko agatotsi kari mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda ariyo ntandaro ituma abategetsi b’Abarundi badashaka kwinjira mu Rwanda ndetse no kuba u Burundi bwarategetse ko nta murundi wemererwa kwinjira mu Rwanda nayo yaba impamvu ituma abategetsi badashaka kuza muri iki gihugu gituranyi kugira ngo batanyuranya n’amategeko batanze.

Kuva Perezida Nkurunziza akorerwa kudeta ariko ikaza kuburizwamo kuva icyo ntiyongeye gusohoka mu gihugu. Abandi bategetsi b’abarundi nabo ntibongeye kuba basohoka mu gihugu bajya mu Rwanda.

Gusa igikomeje kuba urujijo n’uko ambasade z’ibihugu byombi ziri gukora nta kibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X