Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Ikiraro cyacitsemo kabiri giteza impanuka y’imodoka

Mu Karere ka Musanze, haravugwa impanuka y’imodoka yari ipakiye itaka rirenze ubushobozi bituma igira impanuka ubwo yambukaga ku kiraro gihuza Umurenge wa Rwaza n’uwa Muko kigacikamo kabiri Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza.

Mu kiganiro umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza Manzi Claude yagiranye n’umunyamakuru wa imirasire.com yavuze ko kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017 Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye itaka rirenze ubushobozi bituma ikora impanuka ariko kubw’amahirwe nta wayiguyemo.

JPEG - 60.7 kb
Iki kiraro kiravugwaho kuba cyari gishaje cyane

Yagize ati” Mu by’ukuri ntabwo icyo kiraro cyangiritse bitewe n’imvura nk’uko hari bamwe mu babivuze bashingiye ku mvura yari yaguye, ahubwo byaturutse ku buremere bw’iyo modoka kuko yari ihetse ibirenze ubushobozi bwayo”.

Ikindi nuko icyo kiraro cyari gishaje kuko cyubatswe ahagana muri 1960 urumva ko ikiraro kimaze imyaka isaga 57 byagaragaraga ko cyari gishaje.

Gitifu Manzi yavuze ko kugeza ubungubu ntabundi bufasha bw’ibanze bwa kwifashishwa bitewe n’imiterere yaho hantu hari icyo kiraro kuko ubwacyo gifite metero 44 z’umurambararo ku buburyo bitakoroha ko washyiraho n’igiti kuko n’ubusanzwe ibyo byuma byari byubatse kuri icyo kiraro byari bisudiriye.

Kugeza ubu hari impungenge ku migenderanire y’abaturage ndetse hari n’ikibazo gikomeye kubakozi basaga40 baturukaga mu kagari ka Nturo bajya bakora mu ishuri rikuru rya Nyakinama uburyo bagomba kwa mbuka bagera ku kazi.

Manzi yavuze ko kubufatanye na Akarere ka Musanze ndetse na rwiyemezamirimo Joanne Supply Company and Construction. uburyo icyo kiraro cya kongera kubakwa ku ko ari Rwiyemezamirimo wenyine ntabwo yabishobora hatabayeho indi nkunga.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X