Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenzge: Jovin Rugamba arahigishwa uruhindu nyuma yo gutoroka gereza ya Mageragere

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa imfugwa n’abagororwa bimuriwe muri gereza nshya ya Mageragere, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017 umugororwa witwa Jovin Rugamba wari warakatiwe n’inkiko igihano cy’imyaka 20 ku cyaha cy’ubwicanyi yaraye aciye mu rihumye abacungagereza aratoroka nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa SP Hillary Sengabo mu kiganiro yagirane n’umunyamakuru wa imirasire.com.

Mu ijoro ryacyeye umusore witwa Jovin Rugamba ukomoka mu karere ka Ruhango yaraye aciye mu rihumye abacungagereza aratoroka, mu kiganiro n’umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa SP Hillary.

JPEG - 61.9 kb
Jovin Rugamba uhigishwa uruhindu

Sengabo yagize ati” nibyo koko uwo musore yari yarakatiwe n’inkiko igihano cy’imyaka 20 ku cyaha cy’ubwicanyi akaba yari amaze gukora imyaka 6 akaba yaciye murihumye abacungagereza aratoroka kugeza ubu tukaba tukimushakisha ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano”.

SP Sengabo abagijwe niba itoroka rya hato na hato ku mfungwa n’abagororwa ryaba rigirwamo uruhare n’abacungagereza, SP Sengabo yahakanye ayo makuru avuga ko ntawurafatirwa muri icyo cyaha biramutse bigaragaye ko hari umucungagereza wafashije gucikisha umugororwa yabihanirwa by’intangarugero.

JPEG - 112.1 kb
SP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa

SP Sengabo yavuze ko hagikorwa iperereza ku girango hamenyekane uwaba yishishe inyuma y’uwo mugambi, ikindi nuko umuntu wese wabona uwo Jovin Rugamba ko yabimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye agahita atabwa muri yombi
Mu minsi ishize nibwo Polisi ya Uganda ku bufatanye na Polisi y’U Rwanda bashyikirije leta y’u Rwanda abagabo babiri bari baratorotse gereza ya Ntsinda bagahungira mu gihugu cya Uganda.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X