Monaco cosmetics

Abakobwa 2 ba Bashinwa biciwe Uganda

Abakobwa 2 bakomoka mu gihugu cy’Ubushinwa biciwe mu gihugu cya Uganda aho byatangajwe ko bahakoreraga uburaya .Basanzwe mu gipangu bakodeshaga ahitwa Makerere Kikoni

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yo yavuze ko bishwe n’umujura wabanje gusaba ababyeyi babo amafaranga kugirango batabica.Umugizi wa nabi yamaze kubica akoresha Telephone yabo bakobwa ayihamagaza ababyeyi babo.
Ariko polisi yavuze ko gusaba ababyeyi amafaranga ari ukujijisha ubushakashatsi ku cyateye urupfu rwabo.

JPEG - 65 kb
Ren Ju umwe mu bakobwa bishwe mugenzi we amazina ye ntaratangazwa

Igitangazamakuru cyo muri Uganda kivuga ko aba bakobwa uwabishe bari basanzwe baziranye nawe ari umukiriya wabo kuko yajyaga abatwara ahantu hatandukanye basohokanye kwinezeza.

Amakuru avuga ko hari igihe yabasangaga ku kabari kitwa Club 7 kaba ahitwa Kololo.
Umwe mu bakozi ba Club 7 utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “uwishe abo bakobwa yari abazi n’umushoferi wabatwaraga bari bamuzi niyo mpamvu batatinye ko bajyana iwabo ariyo mpamvu umugizi wa nabi yabyitwaje ko basanzwe baziranye basangira arabyitwaza arabica”.

Amakuru avuga ko aka kabari kitwa Club 7 kaba ahitwa Kololo hagati y’urugo rw’uwahoze ari Perezida wa Uganda Apollo Milton Obote na Restora ya Bashinwa yitwa Najing ariho bahuriraga n’abandi Bashinwa bakigurisha.

Ubu bucuruzi n’ubwumugore n’umugabo we nibo bajya kuzana Abashinwa mu gihugu cyabo bakabacuruza muri Uganda .

Umwe mu bahakorera yakomeje agira ati “aha hantu mpakoze igihe kandi ndi umwe mu bahatunganyije bajya gutangira kuhakorera ariko Abashinwa bonyine nibo bahicururiza.

Ako kabari kaciwemo utwumba 3 kamwe kitwa 77 akandi 88 na 99 buri kumba abakajyamo biterwa n’amafaranga kuko hari ahajyamo abaherwe.

Nta mwirabura ushobora kuhinjira cyangwa kuhicururiza ,abirabura bahakora bakora isuku no gucunga umutekano gusa ibindi byose Abashinwa nibo babyishimira.

Umukuru wa polisi muri Uganda Gen.Kale Kayihura ageze ku nzu Abashinwa biciwemo yavuze ko umugabo urimo gushakishwa wishe abo bakobwa yakodesheje taxi vatiri ya Fred Ssembatya aho akorera kuri Chez Johnson amujyana ku kabari ka Club 7 aho bagiye bakazana Ren Ju bakajya aho bararaga ari naho biciwe.

Polisi ikaba yifatanije n’Abashinwa mu gushakisha abagizi ba nabi bifashishije Telephone bakoresheje ndetse bakaba bizeye ko Abashinwa bazabafasha kubera ikoranabuhanga.
Polisi ivuga ko izakurikirana ikamenya uburyo abakobwa ba Bashinwa babonyemo inzu ako kanya bakishyura Miliyoni kandi iyo nzu abarokore ariyo bayisengeragamo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X