Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: Perezida Kagame yasabye abaturage kugira isuku

Kuri uyu wa 25 Gashyantare Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye bitabiriye inama y’umushyikirano, yakoreye umuganda wa nyuma w’ukwezi kwa Gashyantare mu murenge wa Kabarore ahazubakwa ishuri mu kagali ka Simbwa, maze Perezida Kagame asaba abaturage ba Gatsibo kurangwa n’isuku ku mubiri naho batuye.

Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Simbwa mu kagari ka Simbwa Umurenge wa Kabarore, ahazubakwa ishuri.

JPEG - 114.3 kb
Madame Jeannette Kagame nawe yifatanyije n’abandi bayobozi mu muganda

Aka kagari niko katagiraga ishuri na rimwe, hari abana bo mu midugudu imwe n’imwe y’aka kagari bakora 6Km bajya ku ishuri ku mashuri ya Kabarore, Kibondo na Ruhuha
Muri uyu muganda Perezida Kagame yijeje abaturage ko iri shuri ribanza batangiye kubaka rigomba kuzura vuba kandi ryakuzura rikajyamo ibikorwa remezo nka ‘smart-class’ na mudasobwa.

Yasabye abaturage kuzafata neza iri shuri niryuzura kuko rizaba ingirakamaro ku bana benshi ba hano.

Ikindi kandi Perezida Kagame yasabye abaturage kugira isuku ku mubiri n’aho batuye, abasaba ndetse gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo u Rwanda ruce burundu imfu z’abana n’abagore babyara.

Yavuze ko ikibazo cy’umurongo w’itumanaho (network) cyo ngo gikwiye kurangira mu buryo bwihuse hakoreshejwe iminara.

JPEG - 302.2 kb
Perezida Kagame mu mugamba wo kubaka ishuri ribanza rya Simbwa

Ati “dukomeze umuco wacu w’ikinyarwanda wo kwikorera no kunoza ibyo dukora. Mukomeze umuco w’umuganda mukorere hamwe kandi neza”

Naho umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana yavuze ko mu mirenge ine iri muri Gatsibo idafite umurongo w’itumanaho (network) rya telephone. Nyamara ngo abatuye aka gace 62,5% batunze telephone.

Uyu muganda wakozwe mu matsinda abiri; itsinda ryari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi naryo ryakoreye mu kindi gice cy’Umurenge wa Kabarore n’iryari ririmo Perezida na Perezida w’Inteko ishinga amategeko n’uwa Sena n’abandi ba Minisitiri.

Nyuma y’uyu muganda aba bayobozi bakaba bahise basubira mu kigo cya gisirikare i Gabiro gutangira umwiherero w’abayobozi bakuru uba buri ntangiriro z’umwaka.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X