Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Hakomeje kugaragara umubare munini w’abahinzi b’urumogi.

Akarere ka Kamonyi gakomeje kugaragara nka kamwe mu turere gafite abaturage benshi bahinga igihingwa cy’urumogi kuko ntagihe gishira utumvise mu bitangazamakuru inkuru zivuga kubatawe muriyombi na Polisi bacyekwaho icyo cyaha.

Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri mu karere ka Kamonyi hangijwe(hatwikiwe) ibiyobyabwenge bitandukanye byari bifite agaciro gasaga Miliyoni 15 z’amanyarwanda nyuma yo kubyangiza hadaciye amasaha 24 hafashwe umugore uhinga urumogi, na none nyuma ye bitarenze icyumweru kimwe hafatwa umugabo wari ufite umurima w’urumogi iwe mu rugo.

JPEG - 7.4 kb
Tuyizere Thadee Vice Mayor wungirije ushinzwe ubukungu

Mu mpera z’ikicyumemweru mu Murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka umudugudu wa Rwimondo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’urwego rwa Dasso n’abaturage bataye muri yombi umugabo witwa Havugimana Joseph wahinganga urumogi mu rugo iwe inyuma y’inzu atuyemo.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Akarere ka Kamonyi bubivugaho maze umunyamakuru wa imirasire.com ku murongo wa Telefone avugana n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu Tuyizere Thadee avuga ko impamvu mu karere ka Kamonyi ariho bigaragara ko hari abantu bafatwa bahinga urumogi cyangwa barucuruza biterwa nuko akarere kashizemo imbaraga mu kurwanya abahinga bakanacuruza urumogi kuko mbere wasanga abantu banga gutanga amakuru ngo batiteranya ariko ubu bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobya bwenge.

JPEG - 81.5 kb
Igihingwa cy’urumogi kiri guhingwa ku bwinshi mu karere ka Kamonyi

Yagize ati” Mu by’ukuri nyuma y’itorero ry’abakuru bimidugudu riherutse kuba biragaragara ko ryatanze umusaruro kuko n’ubusanzwe amakuru yose aturuka hariya hasi bityo bikaba bigaragara ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’inshingano zabo zo gutangira amakuru ku gihe”

Aha kandi Thadee yavuze ko imirenge ya Nyamiyaga ndetse na Runda ko ariyo igaragaramo abaturage bahinga bakanacyuruza urumogi, ariko anemeza ko ku bufatanye n’inzego zose zifite aho zihuriye no kurwanya ibiyobyabwenge ko zahagurukiye icyo gikorwa cyo kubica burundu mu karere ka Kamonyi
Ubusanzwe mu Rwanda hari itegeko rihana umuntu wese ucuruza,ukora,uhinga cyangwa utunda ibiyobyabwenge.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Callixte - 9/03/2017 saa 08:04

mwaramutse mwese,nshaka umukobwa umbera umukunzi wiyubaha wubaha abandi uzi gucunga umutungo ndi umworozi ndacuruza A0 uwumva twahuza ampamagare kuri0723009148
Kanda hano umusubize

betty - 9/03/2017 saa 16:58

umv nib ur serieux call me on 0728207870
Kanda hano umusubize

value - 14/08/2017 saa 22:30

kukimutarikuma video zoguswera?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X