Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Rwanda 2017: Iradukunda Elsa yegukanye ikamba Uwase Honoline wahabwaga amahirwe ahabwa indi nyito

Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 uwahabwaga amahirwe n’abafana benshi ariwe Uwase Hirwa Honoline ahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane na rubanda.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2017 mu ihema ry’ahahoze ari Camp Kigali, nibwo u Rwanda rwabonye Nyampinga usimbura uwari usanzweho Mutesi Jolly wegukanye ikamba ry’umwaka wa 2016.

Iradukunda Elsa ufite uburebure bwa 1,76M n’ibiro 50(Kg) nyuma yo kwanikira bagenzi be uko ari 15 bahataniraga uyu mwanya, ibintu byaje gutungura benshi kuko iyo uganiriye n’abari bitabiriye uwo muhango bavuga ko abo bari biteze ataribo babonye.

JPEG - 104.9 kb
Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017

Abakobwa 15 batoranyijwe mu bari bahagarariye intara zose z’igihugu aribo, 1.Ashimwe Fiona Doreen(20) 2.Iradukunda Elsa (8) 3.Iribagiza Patience (13) 4.Kalimpiya Queen (26) 5.Mukabagabo Carine (1) 6.Mutoni Laurette(25) 7.Mutoniwase Linda (5) 8.Shimwa Guelda(23) 9.Umuhoza Simbi Fanique(21) 10.Umutesi Aisha (17) 11.Umutesi Nadia (6) 12.Umutoni Pamela(3) 13.Umutoni Tracy Ford (12) 14.Umutoni Uwase Belinda (7) 15.Uwase Hirwa Honorine (11) bajyanywe mu boot Camp mu karere ka Bugesera ngo bigishwe indangagaciro na kirazira bigomba kuranga Nyampinga w’u Rwanda.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, ari nabyo byashingiwe Iradukunda Elsa ahabwa ikamba,Shimwa Guelda aba igisonga cya mbere,Mutoniwase Linda aba igisonga cya Kabiri.
Dore uko barushanyijwe
Miss Photegenic: Umutesi Nadia
Miss Congeniality : Iradukunda Elsa
Miss Heritage : Shimwa Guelda
Miss Popularity : Uwase Hirwa Honorine
Igisonga cya Kane: Umuhoza Simbi Fanique
Igisonga cya Gatatu :Kalimpiya Queen
Igisonga cya Kabiri: Mutoniwase Linda
Igisonga cya Mbere: Shimwa Guelda
Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Elsa

JPEG - 87.4 kb
Andrew Kareba wari uyoboye umuhanga wa Miss Rwanda 2017
JPEG - 141.5 kb
Abari bagize akanama nkemurampaka
JPEG - 112.7 kb
Abakobwa bose 15 batoranyijwemo Nyampinga










JPEG - 127.4 kb
Mutesi Jolly yari yaje gutanga ikamba


JPEG - 85.3 kb
Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga



JPEG - 51.2 kb
iyi ni imodoka iri mu bihembo Miss Iradukunda yegukanye

Miss Iradukunda Elsa akaba yahise ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe n’abaterankunga biryo rushanwa
Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/05/2017 saa 21:55

Nimwiza Kbs Nocyowarenzaho Icyakuma Nkakugila Umufacha Wage Nanjyandarana Inkoto Ubyemeye2 Ngahox Wenda Mbeshya Ubwire Ijamboryizax? Miss Wacudukundaaa Ngahobikolex,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X