Monaco cosmetics

ONU yamaganye manda ya Kane ya Perezida Nkurunziza

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, Antonio Guterres, yatangaje ko adashyigikiye umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA ku kifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya kane, akavuga ko byagira ingaruka zikomeye ku mvururu zikomeje kugaragara mu Burundi.

Mu cyegeranyo cya ONU, Guterres yamaganye amagambo aherutse gutangazwa n’umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA umaze imyaka 12 ku butegetsi, aho yagaragaje ko afite icyifuzo cyo kongera kwiyamamariza manda ya kane abanje guhindura itegekonshinga.

Icyo cyegeranyo Guterres yoherereje akanama gashinzwe umutekano w’umuryango w’abibumbye ONU, kigira kiti: “mu gihe Petero NKURUNZIZA yakongera kwiyamamaza byasubiza inyuma inzira yo gushaka amahoro yatangiye hagati y’impande zitavuga rumwe mu Burundi.
Aha kandi umunyamabanga wa ONU yagarutse ku ngingo Uburundi bwafashe yo kwanga iyoherezwa ry’ingabo ziharanira amahoro ko zaza muuri iki gihugu.

Albert Shingiro uhagarariye Uburundi mu muryango w’abibumbye yahise yamagana icyo cyegeranyo avuga ko Jamal Benomar intumwa idasanzwe ya ONU mu Burundi, aherutse gusabirwa n’Uburundi ko yava mu burundi, ariwe uri inyuma yocyo cyegeranyo.

Albert Shingiro avuga ko yatangajwe no kubona Guterres avuga ku kongera kwiyamamaza kwa NKURUNZIZA mu 2020, mu gihe hari abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afrika benshi biyamamarije manda zirenga umunani ntihagire icyo ibavugaho

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X