Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame arasaba abayobozi kwita kubo bayobora

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu abahamagarira kwisuzuma kugira ngo banoze ibyo bashinzwe gukora.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 nibwo yatangije uwo mwiherero uri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko uwo mwiherero barimo ari uwo gutuma bisuzuma kugira ngo ibyo basabwa gukora babinoze.

Niho yahereye abahamagarira kugaruka ku ntego bagakora icyo Abanyarwanda babategerejeho.

Agira ati “Duhora twishimira ibyo twagezeho ariko se ni ukubera iki mutakora ibirenzeho. Hari ibintu tudakora kandi dufitiye ubushobozi bigatuma hari byinshi tutageraho.”

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi kandi ko bagomba gukorera hamwe, bagasenyera umugozi umwe buri wese yumva ko atari we kamara ibyo ngo bizatuma igihugu kigera kubyo kiyemeje.

Ati “Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara, uri gusenya ikiduhuriza hamwe. Ese ibyo dushaka kugeraho, birajyana n’ibikorwa byacu?”

Yakomeje ababwira ko bagomba gukoresha umutimanama wabo hagamijwe guteza imbere igihugu kuko "Ukoresheje umutima nama wawe ukakubwira igikwiye bituma uca ukubiri no kuba ntibindeba.”

Umwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Ikindi ni uko muri uwo mwiherero hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.

Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X