Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amajyaruguru: Abayobozi baka abaturage akantu ngo babahe inka ya Girinka bagiye gukanirwa urubakwiye

Mu gihe mu Rwanda hakomeje gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame kugirango abaturage bikure mu bukene bihaze mu biribwa, hari bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bavugwaho kudindiza iyi gahunda baka amafaranga ku muturage wari ugenewe iyo nka.

Muri icyi Cyumweru mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe iyi gahunda ya Girinka,umuyobozi w’iyi ntara Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi baka abaturage amafaranga kugirango bahabwe izo nka kandi Perezida yarazitangiye ubuntu.

Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko umuntu wese uzagaragarwaho n’icyo cyaha atazihanganirwa kandi aboneraho kwihanangiriza abagurisha izo inka ko ibyabo byasubiwemo.

JPEG - 64.6 kb
Jean Claude Musabyimana Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Yagize ati” Gahunda ya Girinka yatekerejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho imaze kuvana umuturage harazwi cyane, mu rwego rw’iterambere, ariko kubona umuturage ayihabwa akayifata nabi, akayirigisa nk’uko hari bamwe bajya babikora kuri njye ni icyaha numva ntabona uko ngisobanura, ariko rero abafite umutima wo kudindiza iyi gahunda bararye bari menge.

Bamwe mu baturage bazahuwe na Gahunda ya Girinka bavuga imyato Perezida Kagame bavuga ko yabakuye ahakomeye bamwe bakaba barabarizwaga mu butindi ariko iyi gahunda ikaba yarabahesheje amabati, bisobanura ko ngo bari batuye muri Nyakatsi ubu bakaba batuye mu nzu zishakaje amabati.”

JPEG - 81.3 kb
Abakuwe mu bwigunge na gahunda ya Girinka barasabwa gufata neza inka bahawe

Umwe yagize ati” Mbere y’uko mpabwa Girinka, nari umucanshuro muri bagenzi banjye, ntabwo naryaga ntavuye mu biraka, nabaga mu nzu y’ibyatsi kuva hasi kugera hejuru na mwe murabona ko kubona igitaka cyo guhoma inzu bigoranye, ariko Girinka yarororotse nditura, yongeye kubyara inyana ndayigurisha nguramo amabati 31, ubu ndi mu nzu nziza nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe none ubu ndi mu cyiciro cya kabiri, ntabwo nkisaba mituweli, rwose Perezida Kagame yarakoze we washyizeho iriya gahunda, kuko ntababeshye mu muryango wacu nta nka twagiraga”.

Abayobozi baka abagenerwabikorwa amafaranga ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka, ntibavuzwe muri iyi ntara y’Anmajyaruguru gusa kuko byagiye bivugwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ndetse mu minsi ishize mu karere ka Ngoma hari umuturage wigeze gutangaza ko yigeze kwakwa amafaranga yiswe ay’ikiziriko kugirango ahabwe iyi nka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X