Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa FIFA yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Gianni Infatino Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Hotel ya Ferwafa yasuye n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku gisozi, ashyira indabo ku mva anunamira imibiri ihashyinguye.

Uyu muyobozi yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, barangajwe imbere n’umuyobozi wayo, Nzamwita Vincent de Gaulle.

Infantino wageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017 akabanza kureba umupira wahuzaga Rayon Sports na Police FC yahise ajya gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Hotel ya Ferwafa yanatewe inkunga na FIFA.

Ku rwibutso rwa gisozi Infantino yatambagijwe bimwe mu bice birugize asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nyir’izina.

Infantino usuye u Rwanda ku nshuro ya gatatu, yabwiye itangazamakuru ko yakozwe ku mutima n’ibyo yiboneye n’amaso ye, yemeza ko byerekana inzira y’umusaraba igihugu cyanyuzemo, abanyarwanda n’ikiremwamuntu muri rusange.

yavuze ko impuzamashyirahamwe ayoboye mu mupira w’amaguru bazaharanira guha agaciro ikiremwamuntu
Infatino akaba ari buhaguruke mu Rwanda asubira mu Busuwisi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X