Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bahesha b’inkiko barashinjwa imyitwarire ishobora guhindanya isura y’Ubutabera bw’u Rwanda

Mu gihe hakomeje kuburanishwa imanza zitandukanye hirya no hino mu gihugu benshi bagatsinda bikaba ngombwa ko hakurikizwa inzego z’abahesha b’inkiko , hakunze kumvikana amajwi ya bamwe mu baturage bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bahesha b’inkiko bashyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko mu buryo bita ko bubangamira uburenganzira bwabo.

Ibi bishimangirwa na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda aho itangaza ko hari imwe mu myitwarire mibi iranga bamwe mu bahesha b’inkiko, ndetse bakaba bakwiye kuyirinda kuko ishobora guhindanya ubutabera bw’u Rwanda bwagiriwe icyizere n’amahanga.

Ibi ngo ni mu gihe hakigaragara abateza cyamunara umutungo w’abatsinzwe urubanza batitaye ku gaciro ku wo mutungo.

Ni ibintu minisiteri y’ubutabera ivuga ko bidakwiye kuko biha isura mbi ubutabera buba bwitezwe.

Nubwo ariko bimeze gutya, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Madame Isabelle KALIHANGABO ashishikariza abantu muri rusange gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko nta kunanirana, mu rwego rwo kwirinda ko imanza zirangizwa ku gahato.

Ibi kandi byakunze kugarukwaho na minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, aho akunze gusaba abahesha b’inkiko yaba ab’umwuga ndetse n’abatari ab’umwuga kwirinda amakosa arimo no guteza cyamunara ibyabandi hatagendewe ku gaciro kabyo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X