Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Donald Kaberuka ari mu ntiti zakiriwe na Perezida Kagame hagamijwe kuzamura ubusugire bwa AU

Intiti icyenda zirimo umunyarwanda w’umuhanga mu bukungu Donald Kaberuka zakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017 hagamijwe gushakira hamwe imivugururire y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU).

Aba bahanga mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bukungu bakiriwe n’umukuru w’Igihugu mu gihe mu mpera za Mutarama uyu mwaka ari bwo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma raporo igaragaza ibikorwa mu ivugururwa rya AU.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga abagize iri tsinda, barebeye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ageze ashyirwa mu bikorwa.

Ni nyuma y’uko yuko kandi yari yahawe izi nshingano mu nama y’uyu Muryango ya 27 yabareye i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize wa 2016. Iri tsinda rigizwe n’abagabo batanu n’abagore bane.

Abarigize ni abahanga mu bukungu bakomoka hirya no hino muri Afurika, abo akaba ari Dr. Carlos Lopes akomoka muri Guinea-Bissau, Dr Donald Kaberuka, ni umuhanga mu bukungu w’Umunyarwanda, Strive Masiyiwa akomoka muri Zimbabwe, Cristina Duarte avuka muri Cabo Verde, Amina J. Mohammed akomoka muri Nigeria, Dr. Vera Songwe akomoka muri Cameroon, Tito Mboweni avuka muri Afurika y’Epfo, Mariam Mahamat Nour akomoka muri Chad, na Dr. Acha Leke wo muri Cameroon.

JPEG - 61.9 kb
Perezida Kagame n’abagize itsinda rimufasha gushakira ibisubizo AU

Mu nama yabereye mu muhezo muri Ethiopia kuwa 29 Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragarije abakuru b’ibihugu bigize AU ko hari ikibazo cyo kuba imiryango ishamikiye kuri AU itagaragara neza uko igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.

Mu nzego zari zikeneye amavugurura, harimo imikorere ya Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu bihuriye mu muryango, uko abayobozi bahagararirwa mu nama za AU n’ibindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X