Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa FIFA ku isi Gianni Infantino

Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, aho yaje gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hotel ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA.

Nyuma yo gushyira ibuye fatizo ahazubakwa iyi Hotel no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi akunamira inzirakarengane ziharuhukiye yerekeje i Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi maze agirana ibiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahanini byibanze mu guteza imbere imikino, guharanira amahoro cyane cyane binyuze mu mupira w’amaguru.

Perezida Kagame na Perezida wa FIFA bombi baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira mu Rwanda by’umwihariko Infantino yamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ruhago.

Aha yagarutse ku marushanwa Perezida Kagame asanzwe atera inkunga arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa byose by’Umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu rw’imisozi igihumbi.

Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo kubaka hotel ya Ferwafa.

Dore mu mafoto Perezida Kagame yakira Umuyobozi wa FIFA
:

JPEG - 67.5 kb
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi wa FIFA
JPEG - 86.6 kb
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne baganira na Gianni Infantino
JPEG - 77.7 kb
Nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wa FIFA bafashe ifoto y’Urwibutso

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X