Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera :Abayoboke b’ishyaka PSD ngo ntawuzabashukisha amafaranga ngo abanyarwanda bashorwe mu mwiryane

Kongere yahuje abayoboke b’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ; PSD bo mu karere ka Bugesera kuri iki cyumweru, bayisoje biyemeje gushyira imbere umurimo nta n’umwe basubije inyuma, kuko ari byo bizatuma nta munyamahanga ubashukisha amafaranga ngo ashore abanyarwanda mu mwiryane.

Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza muri PSD mu karere ka Bugesera Amani MAGEZA, avuga ko bari bagamije kubigisha gahunda ya ndi umunyarwanda no kuba umunyafurika nyawe, kandi ko banabaganirije ku matora u Rwanda ruri kwitegura.

JPEG - 87.9 kb
Abayoboke b’ishyaka PSD mu karere ka Bugesera

Agira ati « turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda ndetse no kuba umunyafurika nyawe Panafricanisme. Ikindi turashaka ko bagira imyumvire imwe mu matora y’umukuru w’igihugu kugira ngo ntihazagire ushyira mo imyumvire abayoboke, kuko n’ubundi ufite ubukwe abutegura hakiri kare »

Abayoboke ba PSD bavuga bagiye gufatanya n’abayoboke b’indi mitwe kubaka igihugu, ariko bagashyira umurimo imbere nk’intwaro.

MBARUBUCYEYE Ephraim wo mu murenge wa Kamabuye agira ati «mu gihe Umuntu yateye imbere nta bucyene afite ntawaza kumuhindura, ngo amwangishe igihugu kuko n’abigishije abanyarwanda urwango rwagejeje u Rwanda kuri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, babafatiye mu bucyene bari bafite. Tugiye gukora cyane nta murimo dusuzuguye tunabyigishe n’abandi, kuko bizatuma tuba abanyarwanda nyabo n’abanyafurika beza »

MUKAMUGANGA Sala na DUSABIMANA Violette bo mu murenge wa Ngeruka, nabo bavuga ko batazabangamira andi mashyaka mu guteza u Rwanda imbere.

JPEG - 62.4 kb
Perezida w’ishyaka PSD mu ntara y’uburasirazuba Francois DUKUZUMUREMYI

Prezida w’ishyaka PSD mu ntara y’uburasirazuba Francois DUKUZUMUREMYI, avuga ko kuba inzego zaryo zubatse kugeza mu midugudu, bizabafasha kugera ku ntego.

Ati « bizadufasha kugera ku bayoboke bose, bityo bahore ku isonga mu kuba umusemburo w’impinduka, muri gahunda zose ziteza abanyarwanda imbere kandi ntutazahwema kwigisha abanyarwanda gahunda z’iterambere ».

DUKUZUMUREMYI kandi asaba abayoboke gukomeza kubahiriza gahunda za leta uko bikwiye, ndetse bakabishishikariza abatari mu ishyaka PSD. Iri shyaka ryavutse mu mwaka wa 1991, kuri ubu rikaba rimaze imyaka irengaho gato 25.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X