Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Pasiteri yateye inda abagore abizeza kuzabarongora none yirukanywe

Tanzania mu karere ka Geita, haravugwa umushumba w’itorero ry’umuzuko n’ubuzima witwa Peter Msopola wamaze kwirukanwa ku bushumba bw’itorero bitewe n’impamvu zo kuba yarateye inda abagore babiri biryo torero abizeza ko azabarongora nkuko byemejwe na musenyeri wiryo torero Herrya Majebele.

Amakuru dukesha ikinyamakuru mwananchi cyandikirwa muri Tanzania kiravuga ko umushumba w’itorero ry’umuzuko n’ubuzima rizwi nka (Kanisa la Ufufuo na Uzima) riherereye mu gace kitwa Bukondo, uyu mushumba Peter Msopela yateye inda abakobwa babiri abizeza ko azabarongora.

Mu buhamnya bwatanzwe n’umwe mu bakobwa yateye inda witwa Sarah Muhayiwa yagize ati: “ twagiranye ubushuti guhera umwaka ushyize wa 2016. Arinaho yanteye inda, nyuma yuko maze gutwara inda yahise atangira kumbwira ko ngomba kubigira ibanga ntibizamenyekwene mwitorero ku ko yanyizezaga ko tuzabana”.

Yakomeje avuga ko Piter yahise amukodeshereza inzu yo kubamo ariko nyuma aza gutungurwa no kumva ko agiye gukora ubukwe n’undi mukobwa nawe yari yarateye inda wo muri iryo torero.

Aha ninaho yabaye intandaro yo gushyirwa ku karubanda uwo mushumba ku byo yakoreye bamwe mu ntama yarashinzwe ku reberera.

Musenyeri wiryo torero Herry Majebele yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwirukana Pasiteri Piter ku mpamvu yavuze ko yanduje itorero ry’Imana.

Yagize ati” mfite ibimenyetso bifatika yuko Pasiteri Piter yakoze ibyangwa n’amaso y’uwiteka bityo ko atagikwiriye kuba umushumba wiri torero”.

Mu kwiregura kwa Pasiteri Piter yavuze ko mu byukuri yari yatewe na satani bityo ko asaba imbabazi Musenyeri ndetse agasaba n’imbabazi abakristo biryo torero ko atazongera bityo ko yakomeza n’inshingano ze z’ubushumba.

Ariko Musenyeri yavuze ko imbabazi zitatuma asubizwa mu nshingano ze nk’umushumba w’itorero kuko yishe amategeko 10 y’Imana, bityo ko agomba gutaha agakomeza no kwinezeza ku ko aribyo yahisemo.

Nyuma yibyo byose byabaye muri ryo torero hari amakuru avuga ko abayoboke baryo bafashe icyemezo cyo kutazongera gusengera muri iryo torero kuko ngo basanga iryo torero rihabanye n’inyigisho zo muri bibiriya.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X