Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

“Ntibyari byoroshye guhitamo Nyampinga 2017” Mike karangwa

Kuva 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi hamaze gutorwa ba nyampinga 6 ariko uko byagiye bikorwa ubona ko bigenda bitera imbere ugereranije n’igihe byatangiraga cyane cyane kubaryitabira bagenda bagaragaza ubuhanga.

Abagize akanama nkemurampaka basanga biba bitoroshye guhitamo abakobwa bane muri cumi na batanu dore ko umwe atorwa n’abafana bohereza ubutumwa bakoresheje telefoni zabo mbere y’uko akanama nkemurampaka gatangaza abakobwa bane bakomeza mu kiciro gikurikiye bakabanza bakareba amanota ya wawundi watowe n’abafana bakabanza bakamutangaza.

JPEG - 91.8 kb
Uwase Hirwa Honoline (Gisabo) umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga

Umwe mu bakemurampaka Mike Karangwa atangaza ko bitaboroheye kuri iyi nshuro kuko abakobwa bahataniraga ikamba rya 2017 batunguranye mu buryo bukomeye kubera ubuhanga bagaragaje bitandukanye n’ibihe byahise.

JPEG - 33.2 kb
Abagize akanama nkemurampaka basanga biba bitoroshye guhitamo abakobwa bane muri cumi na batanu

Aganira n’itangazamakuru Mike Karangwa yagize ati: “ Mbere na mbere ndashimira Imana kuba dusoje aka kazi kaba katoroshye guhitamo abakobwa batanu muri cumi na batanu nubwo umwe atoranywa n’abafana ariko kuri ubu byaratugoye cyane kuko abakobwa bose imishinga yabo yari ikakaye kuburyo banayisobanuye neza ariko si bose ariko bigaragara ko n’uwutarayisobanuye neza uramutse umufashije umushinga we wagirira akamaro abanyarwanda muri rusange. Ikindi amanota yabo wasangaga yenda kungana rwose barushanwaga amanota make cyane kuburyo kumenya uri bukomeze ntibyari byoroshye.”

JPEG - 30.6 kb
Mike Karangwa(wambaye ingofero) na bagenzi be ngo byari ihurizo rikomeye gutoranya Nyampinga

Yakomeje avuga ko bitandukanye n’ibihe byahise aho wasangaga abarushanwa umwe muri bo ashobora kubarusha amanota menshi bikaba byakorohera abakemurampaka.

Tubabwire ko ku makuru yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu bafana bakunda iki gikorwa cyo gutora Nyampinga ndetse no kubari bafite abo bashyigikiye kuva batangira urugendo abo bari bizeye ko bari bwegukane iri kamba siko byagenze kuko basezerewe bamwe bafata andi makamba bitunguranye Iradukunda Elsa aba abaye Nyampinga w’u Rwanda 2017.



Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X